Musanze: Babangamiwe n’insoresore bise abakaceri zibambura
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri, muri santere y’ubucuruzi izwi ku izina rya Baramujyanye iherereye mu Mudugudu wa Buhoro, bavuga ko bamaze iminsi babangamiwe n’itsinda ry’insoresore bise abakaceri, ribacuza utwabo mu masaha ya nimugoroba no mu rukerera.
Aba baturage bavuga ko ibyo bikorwa bibatera impungenge mu ngendo zabo, ndetse bigatuma bamwe batinya gukora imirimo y’ubucuruzi cyangwa ubundi bushabitsi mu masaha y’ijoro.
Umwe mu bacuruzi ukorera muri iyo santere yagize ati: “Iyo tugeze nka saa mbiri cyangwa saa tatu z’ijoro, ntituba tugifite amahoro. Hari abo twabonye bafashwe n’izo nsoresore zibambura amafaranga n’ibindi bintu byabo. dutinya gutaha dutinze, ngo batadukubitira mu nzira cyangwa bakatwambura ayo twakoreye.”
Abaturage basaba ubuyobozi gukaza ingamba z’umutekano no gukurikirana zimwe mu nsoresore zibyukira mu kabari zinywa inzoga rimwe na rimwe z’inkorano harimo iyitwa Muriture, inzoga zo mu mashashi zo mu bwoko bwa suzi, cheef warage na kanyanga nyirizina iba muri iyi santere ya Baramujyanye, kandi izo nsoresore zikanywa inzoga mu masaha y’akazi, aho bakeka ko ari ho haturuka bamwe muri abo bise abakaceri.
Umwe mu bagore bo mu nkengero za Santere ya Baramujyanye yagize ati: “Ndi umwe mu bambuwe ibyo nari mvuye kurangura, mbijyanye mu mujyi wa Musanze, banyambuye igitebo cya avoka n’amafaranga ibihumbi 8, hiyongeraho na telefone yanjye, ikibabaje rero nka twe abagore iyo batagusanganye amafaranga nko muri iyi mibyuko y’ibigori bagufata ku ngufu, dukeneye gutabarwa”.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, avuga ko iki kibazo Polisi itari ikizi, kuko nta kirego na kimwe yari yakira. Gusa, avuga ko bagiye guhagurukira iki kibazo no gukaza ibikorwa byo kugenzura kariya gace, cyane cyane mu masaha ya nimugoroba no mu rukerera.
Yagize ati: “Tugiye kugenzura ibyo abaturage bavuga, kandi tuzakaza ibikorwa by’umutekano muri ako gace. Ariko nanone turasaba abaturage kutihanganira ibikorwa nk’ibi, ahubwo bakihutira kubimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo dufatanye kubirwanya hakiri kare.”
IP Ngirabakunzi yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage burusheho gutuma umutekano uramba muri ako gace no mu mujyi wa Musanze muri rusange.
Akarere ka Musanze ni kamwe mu turangwamo inzoga nyinshi zizwi nk’inkorano aho zifite amoko asaga 10 bazita bitewe n’ingaruka zigira kuri bamwe mu bazikoresha.
