Jose Chameleone ashyigikiye Perezida Museveni mu matora ya 2026

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 7, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Umuhanzi w’umunyabigwi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yagaragaje ko ashyigikiye Perezida Kaguta Museveni, mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu ntangiriro za 2026, amushimira uburyo yayoboye Igihugu.

Jose Chameleone warwaye akaremba mu mpera za 2024, akoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwivuza atewe inkunga n’abarimo intumwa zatumwe na Perezida Museveni.

Yifashishije imbuga nkoranyamabaga ze Jose Chameleone, kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingu, yasangije abamukurikira ifoto ye ari kumwe na Perezida Museveni ayiherekeresha amagambo amushimira.

Yanditse ati: “Warakoze cyane kuyobora igihugu cyacu cyiza mu mutekano, amahoro n’ubwumvikane muyobozi mukuru.”

Yongeye asangiza abamukurikira amashusho ya Perezida Musseveni ari mu bikorwa byo kwiyamamaza byabaye tariki 05 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Bulambuli, gaherereye mu Burasirazuba bwa Uganda.

Muri ayo mashusho Perezida Museveni agaragara abyina ari imbere y’abaturage arandika ati: “Perezida wanjye Kaguta Museveni.”

Jose Chameleone akomeje kugaragaza uko ashyigikiye Perezida Museveni, mu gihe murumuna we Pallaso aherutse gutangaza ku mugaragaro ko we ashyigikiye umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi nka Bobi Wine, n’ishyaka rye National Unity Platform (NUP).

Imyiteguro y’amatora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yahujwe n’ay’Abadepite irakomeje ari na ko abakandida bagenda biyamamaza mu bice bitandukanye bya Uganda.

Amwe mu mashusho Jose Chameleone yasangije abamukurikira agaragaza gushyigikira Perezida Museveni
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 7, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE