Inkubi y’umuyaga imaze kwica abantu 193 muri Phillipine na Vietnam
Inkubi y’umuyaga yiswe Kalmaegi imaze guhitana abantu 188 muri Phillipine n’abandi 5 muri Vietnam nkuko imibare y’ibihugu byombi ibigaragaza.
BBC yatangaje ko uyu muyaga ukomeje guhindura icyerekezo uri guhuha ugana mu Burengerazuba bwa Cambodia na Laos, nyuma yo kunyura mu Burasirazuba bwa Vietnam ku wa 06 Ukwakira 2025.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu hagaragaye ibiti n’inzu byasenyutse muri Vietnam ndetse ibihumbi by’abaturage byahungiye ahantu hatandukanye nko mu mashuri n’ahandi hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ubuyobozi bwa Vietnam bwasabye abaturage kwitwararika kuko imyuzure hari aho ishobobora kwibasira cyane ko mu cyumweru gishize yahitanye abantu 50.
Umubare w’abapfuye watangajwe kuri uyu wa Gatanu wiyongereye cyane ugereranyije n’abantu 114 bari batangajwe ku munsi wa mbere mu gihe abandi 135 baburiwe irengero.
Guverinoma ya Philippine yatangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe mu gihe kitegura undi muyaga ukaze ushobora kongera kubibasira.
Mbere yuko inkubi ya Kalmaegi igera muri Vietnam, ingabo za Vietnam 260 000 zari zamaze kugera mu bice bitandukanye mu bikorwa by’ubutabazi zitwaje imodoka z’ubutabazi zirenga 6 700 n’indege 5.
Ibibuga by’indege n’imihanda minini imwe n’imwe byarafunzwe ndetse abaturage ibihumbi amagana bimurirwa ahatekanye.
Mu gitondo cyo ku wa Kane, Perezida wa Philippine Ferdinand Marcos Jr, yatangaje ko bidasanzwe bitewe n’ibyo iyo nkubi yahungabanyije mu bice bitandukanye.


