Sobanukirwa inkomoko y’Umuryango Unity Club Intwararumuri

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 7, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

Intwararumuri Dr. Uzziel Ndagijimana asobanura ko Umuryango Unity Club Intwararumuri washibutse ku bitekerezo bya Madame Jeannette Kagame hagamijwe kongera kubaka u Rwanda rushya nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Urugendo rwo kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ruhuzwa n’intambwe yatewe mu rugendo rwo guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu by’Igihugu mu myaka 31.

Bigaragarira mu isano iri hagati y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere ry’Igihugu, kuko ubumwe bw’Abanyarwanda ari inkingi ikomeye yubakiyeho u Rwanda rw’Abanyarwanda.

Ati: “Ni na yo mpamvu abacuze umugambi wo gusenya u Rwanda bahereye ku gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda bwariho bakoresheje imiyoborere mibi ishingiye ku ivangura bishingiye ku moko.”

Dr Ndagijimana avuga ko ibi ari byo byakozwe ku butegetsi bw’Abakoloni, birakomeza muri Leta ya mbere ndetse n’iya kabiri za nyuma y’ubwigenge kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Agira ati: “No kongera kubaka bushya u Rwanda, na byo byahereye kukongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Ni ikintu cyari kigoye cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni muri urwo rwego Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yatangije Umuryango Unity Club ugafata iya mbere mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda uhereye ku bayobozi bari muri Guverinoma icyo gihe n’abo bashakanye kugira ngo bibere urugero n’abandi Banyarwanda.”

Ubumwe bw’Abanyarwanda bwarubatswe burakomera ariko bukomeza kubungwabungwa no kwigishwa abakiri bato.

Ahamya ko kugeza ubu Abanyarwanda biyumva nk’Abanyarwanda kandi baheshwa ishema no kwitwa Abanyarwanda.

Ati: “Abanyarwanda bafite agaciro mu gihugu cyabo ndetse n’aho bagenda mu mahanga mu mirimo itandukanye. Ubu pasiporo y’u Rwanda irubashywe.”

Imibereho y’Abanyarwanda yateye intambwe ishimishije kuko mu rwego rw’ubuzima, uburambe bw’Umunyarwanda bwavuye ku myaka 47 mu mwaka wa 2 000 bukaba bugeze ku myaka 70.

Akomeza avuga ko mu rwego rw’uburezi, abana bose bafite amahirwe angana yo kwiga.

Mu bukungu, umusaruro mbumbe w’Igihugu wikubye inshuro 20, aho wavuye ku madolari akabakaba miliyoni 750 ugera miliyari zisaga 14 z’Amadolari ya Amerika, naho umusaruro mbumbe ubariwe ku muturage umwe, wikuba inshuro icumi. Wavuye ku madolari 146 ugera ku madolari arenga 1 000.

Ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’amazi, bigera hafi ku baturage bose, bivuye ku bipimo byo hasi cyane. Abaturage bagerwagaho n’amashanyarazi bari 1% mu 1997, ubu bararenga 82%.

Igihugu cyashyize mu bikorwa mu buryo bwihuse icyerekezo cy’iterambere ry’igihe kirekire cya 2020 ubu kikaba cyaratangiye gushyira mu bikorwa ikindi cyerekezo cya 2050 aho u Rwanda ruzaba rubarirwa mu bihugu bikize ku Isi.

Intwararumuri Dr Ndagijimana yagize ati: “Dushingiye ku bushobozi bumaze kubakwa, imbaraga ziriho, ubumenyi buriho, urubyiruko dufite, ubuyobozi dufite, ntagushidikanya ko iki cyerekezo tuzakigeraho ndetse na mbere ya 2050.”

Umuryango Unity Club Intwararumuri wateguye Ihuriro rya 18, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ryatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Uguhsyingo rikazasoza ku wa Gatandatu tariki 8 Uguhsyingo 2025.

Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri basaga 200 bateraniye ku Intare Conference Arena mu nteko rusange n’umwiherero wa Gatanu.

Ni umwiherero utangizwa kandi ukanayoborwa n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Madamu Jeannette Kagame.

Insanganyamatsiko y’iri huriro igira iti: ‘Ndi Umunyarwanda Igitekerezo ngenga cy’Ukubaho kwacu’. Iri huriro riribanda ku ntego rusange yo gukomeza kwimakaza umuco w’ibiganiro byubaka kandi bishimangira Ubumwe bw’Abanyarwanda.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 7, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE