CECAFA U17:Abakina hanze y’u Rwanda bitezweho gufasha Amavubi kwitara neza

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 7, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi z’abatarengeje imyaka 17 (Amavubi U17), Habimana Sosthène, yavuze ko abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe, bagaragaje urwego rwo hejuru rwiyongera ku rw’abakina mu Rwanda, bitanga icyizere cyo kuzitwara neza.

Ni abakinnyi barimo kwitegura imikino y’amakipe y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 17 (CECAFA U17), izabera muri Ethiopia kuva tariki ya 15 Ugushyingo kugeza ku ya 2 Ukuboza 2025 rikinirwe ku bibuga bibiri bya Abebe Bikila Stadium na Dire Dawa Stadium.

Abakinnyi b’Amavubi bahamagawe baturutse hanze ni Judah Fisher wa Sacramento Republic yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lanny Mukiza wa CS La Salle yo muri Canada, Joseph Musabyimana wa RFC Seraing, Enzo Bagabo wa RWDM na Jayden Heylen Shema wa KV Mechelen zose zo mu Bubiligi.

Abajijwe uko urwego abakinnyi bariho nyuma y’iminsi bakorana n’abandi imyitizo, Umutoza Habimana Sosthène, yagaragaje ko urwego rwo hejuru rwiyongera ku rw’abakina mu Rwanda, bitanga icyizere cyo kuzitwara neza muri iri rushanwa.

Yagize “Twabonye ishusho ya buri mukinnyi uko ahagaze. Ntekereza ko uyu munsi noneho twese turi hamwe kugira ngo ibyo tubabwira uyu munsi ntituzongere kubisubiramo.”

Yunzemo ati: “Abakinnyi baturutse hanze biragaragara ko bari basanzwe bakina, gusa n’abo dusanganywe na bo ni beza. Aba basore batanu bazatwongerera ingufu kugira ngo dutange umusaruro.”

Yavuze ko bagiye gutegura indi mikino, tunashyiremo imbaraga zose tuzitware neza muri CECAFA U17.

Amavubi U17 ari mu Itsinda rya mbere hamwe na Ethiopia, Somalia, Kenya na Sudani y’Epfo.

Amakipe atatu azitwara neza muri CECAFA U17 azahita abona itike yo gukina Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu 2026.

Abakinnyi b’Amavubi U17 biteguye neza CECAFA U17 izatangira mu cyumweru gitaha
  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 7, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE