MINICOM yavuze ku bwiyongere bw’umusaruro w’inganda mu Rwanda

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 6, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, yavuze ko Urwego rw’inganda rwazamutse rugatanga akazi ku ngeri z’abantu batandukanye ndetse zigira uruhare mu gushyira ikinyuranyo ku biciro by’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga.

Yves Kagame, Umuyobozi ushinzwe ihuzabikorwa ya Politiki y’u Rwanda yo guteza imbere Ibigo bito n’ibiciriritse n’ihanga ry’Imirimo muri MINICOM, avuga ko urwego rw’inganda rurimo kugenda ruzamuka mu Rwanda.

Ni nyuma y’aho Leta ishyiriyeho ingamba zo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu. Ashimangira ko inganda zagiye zizamuka ku rwego rushimishije, ari naho Leta igomba gushyira imbaraga.

Ati: “Urwego tugezeho ni rwiza, umuvuduko turiho ni mwiza ariko turacyafite urugendo rurerure, ni yo mpamvu muri iyi NST2 twashyizeho intego y’uko tugiye ufasha inganda zikazamuka, Urwego rw’inganda rukazamuka nibura ku 10% buri mwaka bityo intego tukazigeraho mu 2029.

Mu byo turimo gukora, ni uko dushyira imbaraga mu gutanga ubushobozi ku nganda kugira ngo zishobore kujyana ibicuruzwa byazo ku isoko kandi ku giciro kiri hasi.”

Kuri uyu wa 06 Ugushyingo, ubwo hatahwaga ku mugaragaro uruganda ‘A-ZF Global Trading’ rugiye kujya rukora ibikombe byo mu mpapuro byitwa ‘Ishema Paper Cup’, MINICOM yavuze ko hari icyo ifasha abanyenganda nko kubagabanyiriza imisoro ndetse n’igiciro cy’amashanyarazi.

Yves Kagame agira ati: “Iyi ni intambwe ikomeye ku bukungu bw’igihugu kuko niba tuvuga ko buri mwaka tugomba kuzamura urwego rw’inganda ku kigero cya 10%, bivuze ko tugomba gushyira imbaraga mu nganda zisanzwe ziriho ariko na none n’inganda zivuka zikaba nyinshi.

Iyo zibaye nyinshi za mbaraga zirazamuka, urwego rukazamuka noneho bwa bukungu bukazamuka rya 10% buri mwaka twiyemeje tukarigeraho.”

Ibikombe bikozwe mu mpapuro MINICOM igaragaza ko iacy’ingenzi cyane ari ihangwa ry’imirimo kuko niba Leta ifite gahunda yo guhanga imirimo 250 000 ku mwaka bivuze ko iyo havutse uruganda rushya hari umusanzu uba ugiye gutangwa kuri ya mirimo ibihumbi 250.

Joel Mbabazi, Umuyobozi ushinzwe inganda muri PSF, avuga ko gutangiza inganda bijyanye n’icyerekezo cyo guteza imbere Politiki y’ibikorerwa mu Rwanda, ‘Made In Rwanda’, guhanga imirimo ndetse no kugabanya gukoresha ibikoresho biva hanze.

Avuga ko uruganda rukora ibikombe mu mpapuro ruzagira uruhare mu guhangana n’inganda zo mu Rwanda ku isoko mpuzamahanga no kugira uruhare mu kutangiza ibidukikije.

Ismael Ndayisenga, Umuyobozi mukuru w’uruganda rukora ibikombe ‘Ishema Paper Cup’ avuga ko bikoreshwa mu kunywa ibikonje cyangwa ibishyushye.  

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, mu kwezi gushize cyatangaje ko umusaruro w’inganda mu Rwanda wazamutseho 8,3% muri Kanama 2025 ugereranyije n’uko kwezi mu 2024.

Urwego rwo gutunganya ibintu mu nganda, umusaruro wabyo wazamutseho 11,2%, amashanyarazi azamukaho 7,0% naho amazi no gutunganya imyanda uzamuka ku kigero cya 1,7% ugereranyije n’umwaka ushize.

Ubwiyongere bw’uwo musaruro w’ibikomoka ku nganda, bwagizwemo uruhare n’ibijyanye no gutunganya ibikoresho birimo iby’ubwubatsi bidakozwe mu byuma birimo nk’ibirahuri, sima, amakaro n’ibindi wiyongereyeho 49,6%, ibikozwe mu byuma birimo nk’imashini n’ibindi bikoresho byiyongera ku kigero cya 18,2%, naho gutunganya ibiribwa bigabanyuka ku kigero cya 6,2%.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 6, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE