Kayitare David yahawe gusifura umukino wa APR FC na Rayon Sports
Umusifuzi Kayitare David yahawe kuzayobora umukino w’Umunsi wa Munani wa Shampiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025.
Uyu mukino wari umenyereweho abasifuzi b’Abanyarwanda basifura ku rwego mpuzamahanga, wahawe Kayitare David umaze imyaka ibiri asifura mu cyiciro cya mbere.
Nubwo ari ubwa mbere agiye gusifura umukino uhuza amakipe yombi, asanzwe asifura imwe mu mikino Rayon Sports cyangwa APR FC zahuyemo n’andi makipe.
Abandi basifuzi bazungiriza Kayitare na bo ni Mutuyimana Dieudonne uzaba ari umwungiriza wa mbere, Ishimwe Didier uzaba ari umwungiriza wa kabiri, ndetse na Nizeyimana Is’haq uzaba ari umusifuzi wa kane.
APR FC igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa munani n’amanota umunani ikagira ibirarane bibiri, mu gihe Rayon Sports ari iya kabiri n’amanota 13.
