Diamond yashenguwe n’abigaragambya barwanya Perezida Suluhu
Umuhanzi Diamond Platinumz, ukunzwe na benshi mu gihugu cya Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba yagaragaje agahinda yatewe n’imyigaragambyo iherutse muri Tanzania ubwo habaga amatora y’umukuru w’igihugu tariki ya 29 Ukwakira 2025, aho urubyiruko rwamaganaga Perezida Suluhu Hassan, asabira igihugu cye amahoro.
Ni imyigaragamyo yakozwe n’itsinda ry’urubyiruko ryiyise Gen-Z ryiganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaje ko bamagana ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan watorewe gukomeza kuyobora Tanzania.
Abo biraye mu mihanda bakora ibikorwa by’urugoma birimo gutwika inzu za Leta, n’ibindi bikorwa byibasira abashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi CCM.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Diamond Platinumz kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo 2025, yagaragaje ko yatewe agahinda n’izo mvururu.
Ati: “Imana niyo igena byose nta gishobora kuba itabishatse kandi ikiba cyose kiba kubera impamvu ikomeye cyane ku gihugu cyacu.
Nyagasani akomeze kuduha amahoro arenze ayo twari dufite mbere, aduhe urukundo, Ubumwe, kwihangana, gukundana, kandi yorohereze ababuriye ubuzima mu byabaye, bakomeze kuruhukira mu mahoro.”
Diamond Platnumz akoze ibi nyuma y’iminsi mike asibye amashusho yari yashyize ku mbugankoranyambaga, yari arimo ubutumwa bwamamaza Perezida Samia Suluhu Hassan.
Byatumye yibasirwa n’abakunzi be, bamwe bakanamutera ubwoba bavuga ko bazahagarika kumva indirimbo ze cyangwa bakangiza ibikorwa bye bya muzika.
Diamond yabwiwe ibyo nyuma y’uko imitungo y’ibyamamare bitandukanye irimo n’iduka rya Juma Jux yari yamaze gutwikwa n’abigarambyaga.
Ku wa 1 Ugushyingo 2025, Komisiyo y’Amatora muri Tanzania yatangaje ko Samia Suluhu Hassan ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 98 %.
Ku munsi wakurikiyeho Perezida Samia yarahiriye mu muhango wabereye mu kigo cya gisirikare.
