MINISPORTS yijeje guca imikorere idahwitse muri federasiyo za siporo

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 5, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), yatangaje ko bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) biyemeje gushyiraho amategeko agamije gushyira iherezo ku miyiborere mibi ikunze kugaragara muri za  Federasiyo za siporo z’imikino itandukanye mu Rwanda.

Yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Ugushyingo 2025, ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta PAC ku isesengurwa rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, y’umwaka wa 2022/2023.

 Depite Karinijabo Barthelemy yabajije Minisitiri Mukazayire ingamba MINISPORTS ifite mu gukurikirana imikorere mibi igaragara mu makipe na za Federasiyo aho usanga adatsinda ntatange ibyishimo ku bafana n’abakunzi bayo.

Yagize ati: “ Ndashaka kumenya ingamba Ministeri ifite kugira ngo ikurikirane imikirere y’amakipe na za Federasiyo muri rusange, tugire amakipe yubatse neza atanga umusaruro n’ibyishimo ku Banyarwanda mu buryo bwa rusange”.

Mu bihe bitandukanye muri Federasiyo zitandukanye zirimo iy’abakinniyi bafite ubumuga mu Rwanda (NPC-Rwanda) hagiye humvikana kudahuza kwa Komite Nyobozi iyobowe na Murema Jean Baptiste.

Icyo yari irangije manda yayo ndetse haranatowe abayisimbura, gusa ntibyakorwa kubera ibibazo bitandukanye byari hagati ya komite nyobozi na bamwe mu banyamuryango bayo.

Ahandi humvikanye kudahuza ibitekerezo ni mu makipe harimo iya  Rayon Sports hagati ya Komite Nyobozi n’Urwego gishwanama rwayo bitewe no kugongana mushingano z’imiyoborere bw’iyi kipe.

Ibyo ni byo abadepete babwite Minisports ko bikwiye ko byashakirwa umuti urambye kugira ngo abakurikira siporo babone ibyishimo.

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire yavuze ko ibyo bibazo bigaragara muri Federasiyo bizwi kandi ubu hafashwe ingamba zigamije kubikemura bishingiye ku mabwiriza yo kunoza imiyoborere.

 Yagize ati: “Duhereye kuri Federasiyo twakoranye na RGB aho basohoye amabwiriza mashya ajyanye n’ibikenewe bagomba kuzuza kugirango, Federasiyo ihabwe uburanganzira bwo gukora.

Niba Federasiyo yujuje ibisabwa harimo kuzuza inzego z’ubuyobozi bidufasha kugira inzego zikora neza”.  

Yakomeje agaragaza ko mu gukemura iki kibazo kandi izo federasiyo  gushyiraho amategeko y’umvikana.

Ati’’ Twasabaye za Federasiyo gushyiraho amategeko n’amabwiriza y’umvikana, Uyu munsi nka FERWAFA yashyizeho amabwiriza yemerera amakipe gukina amarushawa yayo azwi nka (Club Licencing). Hari andi ajyanye n’amarerero, ibi byose bituma urwego rwa siporo rukora mu buryo bwakinyamwuga’’.

Mukazayire kandi yavuze ko kugira ngo siporo y’u Rwanda itange ibyishimo bisaba kubaka haherewe hasi ku bakiri bato, aho kuri ubu hatangijwe amarushanwa yo mu mashuri ahabwa ingengo y’imari ya Leta, amarushanwa yo muri za Kaminuza ‘University League’ agiye gutangizwa no kuba federasiyo zigomba gushyira imbaraga mu guteza imbere impano z’abato.

Hon Kalinijabo yabajije Minisiteri ya Siporo ingamba ifite mu gushakira ibyishimo abakunzi ba siporo
  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 5, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE