Kirehe: Hatangiye kuvugururwa Ikigo Nderabuzima kizatwara miliyari 6 Frw
Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bwa Denmark mu Rwanda batangije ibikorwa byo kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye kizuzura gitwaye arenga miliyari 6 Frw kugira ngo gishyirwe ku rwego rwisumbuye rutanga serivise nk’izitangirwa mu bitaro ‘Medicalized Health Centre’.
Umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa iki kigo, wayobowe na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda, Sahr Kpundeh, n’inzego zitandukanye mu Karere ka Kirehe kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ugushyingo 2025.
Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye kirimo kubakwa ku buso bwa hegitari 3.6, kizajya cyakira abantu barenga 35 000, mu gihe mu mwaka wa 2037 kizaba cyakira abarenga 200 000.
Giherereye mu bilometero hafi 10 uvuye mu nkambi ya Mahama, ari na yo nkambi nini mu Rwanda icumbikiye impunzi zirenga 70 000.
Imirimo yo kukivugurura itangiye mu gihe cyari kimaze imyaka 76 gitanga servisi z’ubuvuzi.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, itangaza ko gahunda yo kuvugururwa ari igice kimwe mu bigize umushinga Jya Mbere ushyirwa mu bikorwa na yo, ugamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’impunzi n’Abanyarwanda bazakiriye.
Inkunga yo kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye yatanzwe na Leta ya Denmark binyuze muri gahunda y’iki gihugu y’iterambere mpuzamahanga, DANIDA.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yavuze ko iki Kigo Nderabuzima cyo ku rwego rwisumbuye kizuzura gitwaye arenga miliyari 6 harimo kubaka n’ibikoresho bizagishyirwamo.
Imirimo yo kukivugurura no kucyagura, birakorerwa ku buso bungana na hegitari 3.6 ikaba yarahaye akazi abagera kuri 320.
Yavuze ko ubuyobozi bw’igihugu bumaze kumvikana na Banki y’Isi bwasanze ari ngombwa kuvugurura iki kigo kimaze imyaka 76 gitanga serivisi z’ubuvuzi.
Yagize ati: “Umushinga Jya Mbere ni ikimenyetso ntasubirwaho cya Leta y’U Rwanda mu kwimakaza abantu bose natwe usigaye inyuma.”
Akomeza agira ati: “Iyi gahunda si gahunda yo kubaka inyubako nshya gusa, ni ukububakira icyizere cyo kubagaragariza agaciro ubuyobozi bw’igihugu cyacu buha abaturage n’impunzi ziri mu Rwanda kandi bugashyira abaturage ku isonga.”
Minisitiri Maj Gen (Rtd) Murasira avuga ko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye nicyuzura kizorohereza abaturage kuko ingendo ndende, amafaranga n’umwanya bakoreshaga bizagabanyuka.
Mukabugingo Speciose avuga ko iki Kigo Nderabuzima ari cyo cya Mbere muri Kirehe kuko cyubatswe mu 1946 gitahwa kumugaragaro mu 1952. Cyubatswe nyuma y’iyubakwa rya Kiliziya Gatolika Nyarubuye.
Agaruka ku mateka yacyo, yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iki kigo nderabuzima cyiciwemo Abatutsi kiranasahurwa ariko ngo kubera imiyoborere myiza cyaje kongera gukora.
Ikigo Nderabuzima cyo ku rwego rwisumbuye kizafasha abaturage bo mu Mirenge ya Mushikiri, Nasho, Mpanga, Kigina, Nyarubuye na Mahama.
Ku rundi ruhande agaragaza ko babangamiwe no kutagira umuhanda uhuza Ikigo Nderabuzima n’ibitaro by’Akarere ka Kirehe.
Ati: “Uwo muhanda ubonetse ugahuza Umurenge wa Kigina na Nasho cyaba ari igisubizo cyiza.”
Ambasaderi w’Ubwami bwa Denmark mu Rwanda, Sahr Kpundeh, avuga ko iki kigo kizafasha mu kongera serivisi z’ububyaza, kinagabanye igwingira n’ibindi, yizeza ko azagaruka imirimo yo kuvugurura no kubaka yararangiye.
Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyo ku rwego rwisumbuye, kizaba kigizwe n’ibyumba bibiri bitangirwamo serivisi zo kubaga, ibyumba byakira Ababyeyi babyaye n’abategereje kubyara.
Kizagira kandi ibyumba byita ku bana batavukiye igihe, serivisi zakira indembe ndetse n’ibitanda 110 by’abarwarira kwa muganga.
Biteganyijwe ko imirimo yo kuvugurura Nyarubuye Health Center izarangira mu kwezi kwa Kamena 2026.











Amafoto: MINEMA