Rutsiro: Barambiwe imbwa z’agasozi zikomeje guteza umutekano muke

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 5, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image
Imbwa z'agasozi ziteza ibibazo mu baturage

Abaturage bo mu Mirenge y’Akarere ka Rutsiro ikora kuri Pariki y’Igihugu ya Gishawati-Mukura bahangayikishijwe bikomeye n’imbwa z’agasozi ziyongereye zikaba zibateza umutekano muke.

Uretse kuba hari bamwe zicira amatungo atagira ingano, aba baturage bafite impungenge no ku mutekano wabo n’urubyaro rwabo kuko igihe zabuze amatungo zica zishobora no kubadukira zikabarya.

Izo mbwa zitera ubwoba abana n’abakuze, ndetse bivugwa ko zinjira no muri Pariki y’Igihugu ya Gishwati–Mukura zikangiza urusobe rw’ibinyabuzima zica utunyamaswa dutandukanye.

 Abaturage bakeka ko izo mbwa zishobora no kuba zifite ibisazi by’imbwa (rage), bigatuma badatinyuka kugenda nijoro cyangwa se mu rukerera.

Mukandoli Beatha, utuye mu Murenge wa Ruhango, yagize ati: “Hari imbwa ebyiri z’agasozi zaje mu rugo zirya ihene ebyiri zanjye. Twabimenyesheje ubuyobozi bw’Akagari, ariko ntabwo habaye igikorwa gifatika cyo kuzifata. Ubu dutekereza ko zishobora no kwinjira muri Pariki kuko zica udukwavu n’utundi tunyamaswa nk’inkima n’izindi.”

Habarurema Jean Claude na we wo muri uyu Murenge wa Ruhango, avuga ko imbwa z’inzererezi zigeze no kurya umwana w’imyaka 5 mu Kagari kabo mu myaka ishize, kandi kugeza ubu ntihafashwe ingamba zihamye, kugira ingo zicike mu mayira.

Yagize ati: “Bidutera ubwoba kuko ziza nko mu gicuku no ku mugoroba mu kabwibwi zikarya amatungo ndetse n’uwo zihuye nawe cyangwa zigatuma abana batinya kujya ku ishuri mu gitondo. Ku manywa zigira muri Pariki ya Gishwati.”

Umuyobozi wa Pariki ya Gishwati–Mukura, Anaclet Budahera, na we avuga ko ikibazo cy’imbwa z’agasozi cyagiye cyiyongera cyane mu bihe bya vuba, kandi usanga zinjira no muri Pariki zigateza umutekano muke zigirira nabi izindi nyamaswa ziba mu cyanya gikomye.

Yagize ati: “Imbwa nyinshi ziva mu baturage ziza muri Pariki zishaka ibyo zirya. Iyo zigeze aha zirya utunyamaswa duto. Ibi bihungabanya cyane uburyo twubakiraho ubusugire bwa Pariki.”

Yongeyeho ko abaturage bafite imbwa bakwiye kuzibungabunga, bakazigaburira neza kandi bakazifata neza kugira ngo zitazacika zikajya kwibasira inyamaswa zo muri Pariki.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yemeza ko ubuyobozi bw’Akarere bwamaze kumenya ikibazo cy’imbwa z’agasozi, kandi hari ibikorwa biri gukorwa mu bufatanye n’inzego z’umutekano kugira ngo zishakwe, zifatawe cyangwa zicwe aho bikenewe.

Yagize ati: “Ni ikibazo twamenye kandi cyugarije abaturage bacu, gusa zimwe zishobora no kuba ziva mu bindi bice. Hari imbwa nyinshi zizerera mu Mirenge itandukanye, zifata amatungo ndetse ziteza impanuka. Turi gukorana n’inzego z’umutekano n’abashinzwe ubuzima bw’amatungo kugira ngo dushake uburyo izo mbwa zategwa zikicwa, cyane cyane izo ziba zitagaragaza ba nyirazo.”

Yasabye kandi abaturage kwita ku mbwa zabo, kuzigaburira, kuzigarurira mu ngo, no kuziha inkingo za rusange, kugira ngo zitazacika zikajya mu mihanda cyangwa muri Pariki, zikaba zarya umuntu agasigarana ingaruka harimo n’ibisazi.

Yagize ati: “Abaturage bafite imbwa bagomba kuzirekera mu ngo zabo, kuko iyo imbwa isohotse ikajya mu muhanda cyangwa muri parike iba itakiri iy’umuturage ahubwo iba icyago. Turashishikariza buri wese kugira uruhare mu gukemura iki kibazo, no gutanga amakuru aho abonye imbwa z’ibihomora.”

Nubwo ubuyobozi bwatangije ibikorwa byo gushaka uburyo izo mbwa zafatwa, abaturage barasaba ko hafatwa ingamba zihamye zirimo gufata imbwa zose z’inzererezi, kuzirimbura mu gihe ari ngombwa, ndetse no gusaba aborora imbwa kugira uruhare mu kuzibungabunga, bazitaho ntizihinduke inzererezi.

Abaturage, ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro ndetse n’ubwa Pariki y’Igihugu ya Gishwati–Mukura bose bahuriza ko imbwa z’agasozi ziri guteza umutekano muke n’igihombo ku baturage no ku bidukikije, bityo hakenewe ingamba zihamye mu kuzigenzura no kuzirindira igihe ziri mu ngo.

Imbwa zigira muri Parike ya Gishwati -Mukura mu masaha yo ku manywa, igihe abantu bari mu ngo zabo mu mvura cyangwa nijoro zikagaruka mu giturage
Visi Meya Emmanuel Uwizeyimana, yavuze ko ikibazo cy’imbwa z’agasozi Akarere kakizi
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 5, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE