Alex Muhangi yahishuye icyamuteye gushinga Ishyirahamwe ry’Abanyarwenya
Umunyarwenya ukunzwe muri Uganda akaba n’uwashinze Comedy Store, Alex Muhangi, yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye bashinga ishyirahamwe ry’Abanyarwenya mu Uganda (Uganda National Comedians Federation).
Mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo zo muri Uganda, Muhangi yavuze ko abanyarwenya bamaze igihe kirekire badahabwa inkunga ya Leta kubera ko batagira urwego rubahuza.
Yagize ati: “Bugingo Hannington (Umunyarwenya) aba ahuze cyane ku buryo atayobora urwego rw’abanyarwenya, ukeneye ishyirahamwe rizajya ryakira amafaranga ava muri Leta tuzandika abanyarwenya bose bo mu gihugu hose.”
Muhangi yakomeje avuga ko Leta, binyuze kuri Perezida, yiteguye kubashyigikira nibamara kwishyira hamwe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ati: “Dukeneye gushyigikira no gukorana na Perezida mu guteza imbere Igihugu, turashaka ayo mafaranga ya Leta yo kubidufashamo.”
Muhangi yagaragaje ko urugero rw’uko gushinga ishyirahamwe ry’Abanyarwenya bishoboka yarushingiye ku ishyirahamwe ry’abahanzi bo muri Uganda (Uganda National Musicians Federation – UNMF), ryabashije kubona inkunga n’ubufasha bwa Leta mu myaka yashize.
Nubwo iryo shyirahamwe ritaratangira gukora byuzuye, abanyarwenya batandukanye bagaragaje ko na bo biteguye gutangira gukora ishyirahamwe nkuko abahanzi babigenje.
Alex Muhangi avuze ibi mu gihe hari bamwe mu babarizwa mu buhanzi barimo amategura ibitaramo bamaze igihe bashinja Eddy Kenzo uyobora ishyirahamwe ry’Abahanzi kurya amafaranga y’inkunga y’abahanzi ntabagereho ndetse akirengagiza ababa hafi y’abahanzi barimo Abategura ibitaramo, abajyanama (Managers) Abarunganya iyo miziki (Producers) n’abandi.
Ibi biraba mu gihe muri Uganda hiteguwe amatora ya Perezida wa Repubulika yahujwe n’Abadepite muri Uganda ateganyijwe mu 2026, aho ababarizwa mu byiciro bitandukanye by’ubuhanzi baba bazifashishwa mu bikorwa byo kwiyamamaza.
