RDC: Uko FDLR ifatisha bugwate Abanyarwanda abahanuzi b’ibinyoma

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 4, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Mu myaka igera kuri 31 hagagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Interahamwe n’abahoze mu Ngabo za Leta yayiteguye ikanayishyira mu bikorwa (EX-FAR) bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahoze yitwa Zaire kugeza mu 1997.

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kimwe n’indi mitwe wakomotseho yashinzwe n’abo bahunze, wagiye wihererana abasivili bahunganye bababeshya ko utahutse yicwa ndetse  bakabahanurira ko igihe cyo gutahuka kiri bugufi, bababeshya ko Imana yahishuye ko abayobozi b’u Rwanda bazakurwaho abari mu mashyamba bakaba ari bo bayobora.

Intego yabo yari iyo kugaruka bagasoza umugambi bateshejwe batarangije, ariko ntibari kubigeraho badafite abasivili bababera umutaka n’iturufu yo kugaragariza amahanga ko bafite uburenganzira bw’abo bahagarariye nk’uko nk’uko bigenda ku bagizi ban abo n’ibindi byihebe.

Bamwe mu bahoze mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari mu mitwe yitwaje intwaro igamije gutera u Rwanda, bavuga ko ubuhanuzi bwakorerwaga muri ayo mashyamba bwabaga buturuka ku bayobozi ba FDLR, hagamijwe kuyobya abaturage no kubabuza gutaha ku bushake.

Bavuga ko abayobozi b’iyo mitwe bakoresheje amayeri yo kubeshya abaturage, babizeza ko bazataha bamaze guhabwa igihugu n’Imana, bityo bakarinda baguma mu mashyamba bafite icyizere kidafite ishingiro, imyaka 30 igashira bazerera mu mashyamba.

Alfred Hafashimana, umwe mu batahutse mu Rwanda avuye mu mashyamba ya Congo, avuga ko ari mu bakoreshwaga cyane mu bikorwa byo guhanura ibinyoma, dore ko yari umwe mu bapasiteri bakoraga muri FDLR.

Yagize ati: “Twabaga dutumwe n’abayobozi, bakatubwira ibyo tugomba kuvuga nk’ubuhanuzi kugira ngo dushukishe abaturage. Urugero, barambwiye ngo mvuge ko Imana yambwiye ko tuzataha mu Rwanda turi intwari. Narabyemeye ndabivuga, abantu barabyemera.

Ariko nyuma naje gusanga byose ari amayeri yo kudufata bugwate, nta Mana yari yabivuze, ahubwo nabonye u Rwanda uko rumeze ndicuza, kuko n’iyo bavugaga ko Convetion Centre iri mu Rwanda barahakanaga ngo iriya nzu iri muri Amerika, ko ahubwo FDLR ari yo izubaka nka yo igeze mu Rwanda, none nasanze iri Kigali.”

Avuga ko ubwo buhanuzi bw’ibinyoma bwakoreshejwe nk’intwaro yo kubabuza gutekereza neza no gufata icyemezo cyo gutahuka kwa benshi babaga barambiwe ubuzima bubi babamo mu mashyamba yo mu gihugu kitari icyabo.

Soldat Mukamana Claudine wari umwe mu barwanyi ba FDLR, ashimangira ko ibyo bikorwa byari biteguwe neza kandi bifite inzego zabishinzwe.

Yagize ati: “Habagaho itsinda ryihariye ry’abantu ryahabwaga amabwiriza yihariye yo guhanura. Twabanzaga kwigishwa ibyo tuzavuga nk’ubuhanuzi, buri wese agasabwa kubifata mu mutwe neza kugira ngo atazavuga ibitandukanye n’ibyo abayobozi bifuza. Ibyo byose byari uburyo bwo kuyobya abaturage ngo batahuke, ahubwo bagumemo bavuga ko Imana izabanze kubaha igihugu.”

Soldat Claudine wahoze muri FDLR yahanuraga ibinyoma

Mukamana akomeza avuga ko nyuma yo gusobanukirwa ko ibyo bigishwaga ari ibinyoma, yahisemo gutahuka mu Rwanda ubu akaba yishimira kubaho mu Gihugu gifite amahoro n’imiyoborere myiza.

Sergeant Major Gashugi Faustin, wahoze mu ngabo zari iza Habyarimana (Ex-FAR) ndetse akaba yaranabaye igihe kinini mu mashyamba ya Congo, avuga ko yanze kugwa mu mutego w’ubuhanuzi bw’ibinyoma, ahubwo agahitamo gutahuka.

Yagize ati: “Abahanuzi bavugaga ko Imana izatwoherereza Igihugu cyacu mu buryo bw’igitangaza, ariko njye nararebye nsanga ari ibinyoma. Nahisemo gutahuka, nza mu Rwanda mu byiciro bya kabiri by’abatahuka. Komisiyo yampaye ibihumbi 60 Frw byo gutangiza ubuzima bushya, nyakoresha neza mu buhinzi n’ubworozi.”

Akomeza agira ati: “Ubu mfite inka, ubutaka bwera neza n’imishinga y’iterambere. Umutungo wanjye ugeze hafi kuri miliyoni 20 Frw. Ibyo byose mbikesha amahirwe Leta yaduhaye n’ubwitange bwo gukora. Nta gihombo cyo gutaha; ahubwo byansubije agaciro.”

Gashugi abishimangira ahamagarira abari mu mashyamba gusubira mu gihugu cyabo aho ubuhanuzi bw’ibinyoma butazabateza imbere.

Perezidante wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze mu Ngabo (RDRC), Valerie Nyirahabineza, avuga ko ubuhanuzi bw’ibinyoma budakwiye guca intege Abanyarwanda, ahubwo bukwiye kuba isomo ry’uko bamwe bakoreshejwe mu kuyobya rubanda.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko Abanyarwanda basobanukirwa ko igihugu cyabo kibakunze. Leta y’Ubumwe yubatse igihugu gifite amahoro, iterambere n’ubwiyunge. Duhamagarira abari mu mashyamba gutahuka, bakifatanya n’abandi mu kubaka igihugu cyabo. Abamaze gutahuka tubasaba kuba intumwa z’ubumwe n’iterambere, bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho bari hose, ndabasaba kandi ko buri wese yakwigira ku byiza Leta ibagezeho aho kugira ngo bizere ibinyoma byo mu mashyamba.”

Ubuhamya bw’abahoze mu mashyamba bugaragaza ukuntu ubuhanuzi bw’ibinyoma bukoreshwa nk’intwaro yo kuyobya abaturage, ariko nanone bugaragaza ukuntu ukuri n’ukwiyemeza bituma umuntu agera ku iterambere nyaryo, aho gukomeza gutegereza ibitaboneka mu buryo bufatika.

Ubuhanuzi bw’ibinyoma bwatumaga urubyiruko rwitabira kujya muri FDLR aho gutahuka
Sergeant Major Gashugi yanze kumva ibihuha
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 4, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE