Dick Cheney wahoze ari Visi Perezida wa George W. Bush, yitabye Imana ku myaka 84

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 4, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo, umuryango wa Dick Cheney watangarije itangazamakuru ryo muri Amerika urupfu rw’uwahoze ari Visi Perezida ku buyobozi bwa George W. Bush, ku myaka 84.

Uyu murepubulikani yabaye visi perezida wa George W. Bush kuva mu 2001 kugeza 2009, akaba n’umuhanga mu by’amateka y’Intambara yo kurwanya iterabwoba, wafashije Washington gutera Iraki.

Yari azwiho kugira uruhare rukomeye mu ntambara yo kurwanya iterabwoba, icyo gitero cyamuhesheje izina rikomeye ku buryo yafatwaga nk’umwe mu ba visi perezida bakomeye mu mateka ya Amerika mu gihe cyaranzwe n’iterabwoba, intambara n’ihungabana ry’ubukungu.

Impuguke nyinshi zivuga ko icyo gitero ari yo mano nyamukuru yo guhungabana kw’igihugu cya Iraki, nyuma y’imyaka icumi, byatumye habaho umutwe w’iterabwoba wa Islamic State (IS).

Mu matora ya Perezida muri Leta Zunze ubumzw za Amerika yo mu 2024, Dick Cheney yemeje ku mugaragaro umukandida w’ishyaka ry’aba Demokarate Kamala Harris.

Yatangaje ko azatora Kamala Harris w’umudemokarate, yamaganye uwo bahanganye w’aba-Repubulikani, Donald Trump. Icyo gihe yagize ati: “Dufite inshingano zo gushyira igihugu hejuru y’amacakubiri ashingiye ku mashyaka kugira ngo turwanire Itegeko Nshinga ryacu.”

Urupfu rw’uwahoze ari Visi Perezida Dick Cheney, rwatewe n’ibibazo byatewe n’indwara y’umusonga ndetse n’indwara z’umutima n’imitsi, nk’uko byatangajwe n’umuryango we, kuko ngo yari amaranye igihe kirekire ibibazo by’umutima, Cheney yagize yanyuze mu bihe bikomeye by’indwara z’umutima, inshuro 5 hagati y’umwaka wa 1978 na 2010 ndetse yari yambaye igikoresho cyo kugenzura umuvuduko w’umutima we kuva mu 2001.

Dick Cheney wabaye Visi Perezida wa Amerika yitabye Imana afite imyaka 84
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 4, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE