RFA yagaragaje ko ibiti ari isoko y’ubukungu n’indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 4, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Buri mwaka haterwa ibiti, ari iby’imbuto, ibivangwa n’imyaka n’amashyamba bitewe n’akamaro kanini bifite mu buzima muri rusange by’umwihariko kuba ari indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima kandi bikaba isoko y’ubukungu kuko ibikomoka ku biti n’amashyamba byinjiza amafaranga.  

Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) cyatangaje ko muri iki gihembwe cyahariwe gutera ibiti n’amashyamba, ari ngombwa kubyitaho kubera akamaro k’ibiti.

Icyo kigo gitangaza ko ibiti bigira uruhare mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, kurwanya isuri no kubungabunga ubutaka, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gutanga ibikomoka ku biti.

Uyu mwaka, gutera ibiti ni igikorwa kiri muri gahunda ya Leta yo kurwanya isuri ndetse no kubungabunga ibidukikije gifite insangamatsiko igira iti ‘Igiti cyanjye, umurage wanjye’, igamije gushishikariza buri wese kugira uruhare mu kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage.

Ibiti n’amashyamba bikurura ba mukerarugendo bikinjiza amadolari, bikurura imvura bigafata imyanda irimo na karubone bigafasha no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bitanga imihembezo.

Ni isoko y’akazi gatandukanye, bifasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ari inyamaswa n’ibimera, ibiti bitanga ubwatsi bw’amatungo n’ibikoreshwa mu buvuzi gakondo.

Buri mwaka haterwa ibiti kandi ku rwego mpuzamahanga haba hariho intego zashyizweho mu kongera ubuso buterwaho ibiti n’amashyamba ku Isi.

Nk’u Rwanda mu 2019 rwageze ku ntego rwari rwarihaye yo kuba 30% by’ubuso bw’Igihugu bugizwe n’amashyamba, kandi ari intego rwari rwarihaye kugeraho mu 2020, muri gahunda mpuzamahanga yo kugarura amashyamba kuri hegitari miliyoni 150, no kugera ku ntego yo kuzaba amashyamba yaragaruwe kuri hegitari miliyoni 2 bitarenze mu 2030.

Bitewe nuko Abanyarwanda babona inyungu nyinshi mu isazurwa ryayo, bikagira uruhare mu kwihaza mu biribwa, kubona akazi n’ubukungu bibafasha kugabanya ubukene n’ibindi, bagira uruhare mu kwita ku biti n’amashyamba ku buryo kuri ubu hari n’acungwa n’abikorera.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 4, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE