Mu Rwanda hagiye kuzura ububiko bwa gaze bwa miliyoni 60 Frw
Ikigo gikora Peterole na Gaze, Société Pétrolière (SP), cyatangaje ko bitarenze mu mwaka wa 2026, mu Rwanda hazaba huzuye ububiko bwa Gaze (LPG), bufite agaciro k’asaga miliyari 60 Frw (miliyoni 44 z’amadolari ya Amerika).
Ni ububiko burimo kubakwa mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi Mukuru wa SP, Habimana Claudien yabwiye itangangazamakuru ko n’ubwo SP ari yo itera inkunga uwo mushinga, ubwo bubiko buzakoreshwa na bose, harimo ibigo by’ingufu bitandukanye by’abikorera ndetse n’ibya Leta, izabasha kuhagira ububiko bw’ingufu zayo z’ingenzi yishyura amafaranga make.
Yasobanuye ko ubwo bubiko bugizwe n’ibice bibiri by’ingenzi birimo ikibanza cyo hejuru, gifite ibikoresho byo kubika gaze ikoreshwa buri munsi bizwi nka bullets, cyamaze kuzura ndetse n’ikibanza cyo hasi, aho hubakwa ibigega binini byo kubika gaze igihe kirekire (LPG storage spheres).
Imirimo yo kubaka igeze kure, aho ubu hashyirwaho ibigega binini byo kubikamo gaze.
Habimana yavuze ko igihe ubwo bubiko buzaba butangiye gukora ku buryo bwuzuye, buzaba bufite ubushobozi bwo kubika toni zisaga 9 000 za gaze, zivuye kuri toni 8 500.
Yasobanuye ko ubwo bubiko buzashobora gutanga gaze ikenewe mu gihugu mu gihe cy’amezi abiri, uhereye ku ngano y’ikoreshwa ubu.
Ibikoresho byose bikenewe kugira ngo imirimo irangire byamaze kugera mu Rwanda, kandi byashyizwe ahari kubakwa umushinga, mu gihe Leta iri kubaka imihanda ijya kuri uwo mushinga.
Habimana yongeraho ko igiciro cy’umushinga cyiyongereye kivuye kuri miliyari 38 Frw yari ateganyijwe mbere, kikagera kuri miliyoni 44 z’amadolari ya Amerika, kubera igiciro cyiyongereye cy’ibikoresho ndetse n’impinduka zakozwe ku mushinga.
Yavuze kandi ko inyigo y’ubushobozi ubwo bubiko buzaba bufite (feasibility study) yakozwe mbere y’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19, ariko izamuka ry’ibiciro by’icyuma ku rwego rw’Isi hamwe no kongeramo ibigega bibiri bishya.
Ni ibigega bizabikwamo buri munsi gaze, buri kimwe gifite ubushobozi bwo kwakira toni zirenga 200, ari byo byazamuye ingengo y’imari.
Habimana yakomeje asobanura ko ibigega bikoreshwa buri munsi ari mu mushinga uzatangira gukora muri Mutarama 2026, nk’uko yabivuze, icyo gihe kizaba ari icyiciro cy’agateganyo cyo gutangiza ibikorwa.
Yanongeyeho ko ubu bubiko buzafasha kwihaza ku mutekano w’ingufu mu Rwanda, kuko buzatuma ubucuruzi bwa gazi bukomeza n’igihe byaba bigiye kuyinjiza mu gihugu.
Habimana yagize ati: “Nimara kuzura, iyi gahunda izashobora kubika gaze ihagije nibura mu mezi abiri ku yaba ikenewe ku isoko, bitewe n’uko ubu u Rwanda rukoresha toni 5 za gaze buri kwezi.”
Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko kongera ubushobozi bw’ubu bubiko bwashobora kongerwa mu gihe kizaza, hagamijwe guhaza izamuka ry’umubare w’abakoresha gazi mu gihugu.
Mu mwaka wa 2023, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yari yatangaje ko inzitizi mu kugenzura ibiciro bya gaze zo gutekesha zaterwaga n’uko ububiko n’ubushobozi bwo gutanga gaze byari bikiri bito.
Ibi byatumaga ibiciro bya gaze bisubirwamo hafi buri byumweru bibiri, bitewe n’uko gaze yinjizwaga kenshi ivuye mu bihugu bya Tanzania na Kenya, bikagira ingaruka ku giciro cyayo.
Iyo Minisiteri kandi yagaragaje ko ububiko bushya bwa Rusororo buzafasha gukemura izo mbogamizi, kuko buzafasha kugenzura no guhagarika impinduka zidakabije ku giciro cya gaze, nk’uko bikorwa mu gucunga ibiciro bya lisansi na mazutu.
Kugeza ubu, gaze yose ikoreshwa mu Rwanda itumizwa mu mahanga, u Rwanda rukaba ruri gushaka uko rwabyaza umusaruro gaze metani iva mu kiyaga cya Kivu, hagamijwe kuyikoresha mu ngufu zo mu rugo.
Hari imishinga iri gutegurwa yo guhindura iyo gaze metane ikaba gaze y’umwuka yitwa liquefied natural gas (LNG), izakoreshwa mu guteka, bikaba biteganyijwe ko izatangira gukoreshwa mu mwaka wa 2027.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza hafi 75% by’ingo mu Rwanda zicana inkwi nk’ibikoresho by’ibanze byo guteka, 18, 8% zikoresha amakara, naho 5,4% gusa zikaba ari zo zikoresha gaze.

