Abasesenguzi bagaragaje kidobya mu masezerano y’amahoro

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 4, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image

Mu gihe hakomeje gushakwa umuti watuma ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu Karere uboneka, abasesenguzi bagaragaje ko hari kidobya mu masezerano y’amahoro.

Tariki 27 Kamena 2025 wari umunsi w’amateka ubwo hasinywaga amasezerano y’amahoro yiswe aya Washington.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri aya masezerano harimo gusenya burundu Umutwe w’abajenosideri wa FDLR.

Impuguke muri Dipolomasi akaba n’inararibonye muri politiki, Amb. Joseph Mutaboba, avuga ko ubushake bwa politiki ku mpande zirebwa n’ikibazo cy’umutekano muke kiri muri Congo, ari bwo bukenewe mu kugikemura mu buryo burambye.

Ahamya ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kwirengagiza nkana iyi ngingo nka kimwe mu bikomeje kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’amasezerano ya Washington na Doha.

Ati: “Iyo urebye Guverinoma ya Congo na FDLR uko bameze, umwe aba akeneye undi kugira ngo abeho. Igihe amukeneye akavuga ati mfite inyota umwe akaba amazi undi akaba umunwa unywa, ni ibintu bidatana.

Uko kudatana cyangwa uko kudashaka dutana iyo bikomeje, ibyo bintu byashira bite kandi gukenerana bigikomeje? aho ni ho ruzingiye.”

Asobanura ko amasezerano ya Washington, aya Luanda, n’aya Doha, yose agamije kureba ukuntu iyo mitsi ihambiriye Leta ya Congo na FDLR yacika ariko ngo igomba gucika kuko niba bidacitse wa mutekano ntuzigera uboneka.

Umusesenguzi akaba n’umunyamategeko, Me. Gasominari Jean Baptiste, avuga ko amasezerano ya Washington na Doha ari yo akwiye kugena ahazaza h’amahoro muri aka Karere.

Ati: “Kuko ni ho hagomba gukorerwa ibiganiro ku buryo bwimbitse hagati y’abarwana mu Burasirazuba bwa Congo, ari bo Leta ya Congo n’abayifasha ndetse n’Ihuriro rya AFC/M23.

Icyo bazageraho ni cyo gishobora gutuma ibyaganiriwe i Paris biba cyangwa bitaba kuko i Doha nibumvikana, bagashyira umukono ku masezerano, bakagira ibintu bumvikana, bafite n’uburyo bazumvikana ibyo bintu bizashyirwa mu bikorwa.”

Ku ruhande rw’u Rwanda hagaragaye intambwe zo gushyira mu bikorwa aya masezerano y’amahoro bishingiye k’umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko, aho imitwe yombi yemeje burundu itegeko ry’aya masezerano.

Ibi kandi byemejwe na Massad Boulos, Umujyanama wa Perezida Donald Trump, aho agaragaza ko u Rwanda rufite ubushake bwuzuye mu gushakira aka Karere k’ibiyaga bigari amahoro n’umutekano birambye.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Nashimangiye ko amahoro arambye n’iterambere mu Karere azashingira ku ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’amasezerano ya Washington kandi bigakorwa ku gihe.

Twishyingikirije ubushake bwa Perezida Kagame akomeje kugaragaza mu kugera kuri iyo ntego.”

Amb. Olivier Jean-Patrick Nduhungirehe aherutse kugaragaza ko umutwe wa FDLR ubangamiye umutekano w’u Rwanda n’Akarere kose muri rusange bityo ko ari ngombwa ukwiye gusenywa.

Yagize ati: “Ingingo ya mbere muri ibyo ni ugushyira mu bikorwa isenywa ry’umutwe wa FDLR bizakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

Ibi ni ibishingiye ku masezerano twagiranye hano, yo guhagarika ubufasha bwatangwaga na Leta ya Congo kuri uyu mutwe wa FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro akaba ari nayo shingiro y’umutekano mu Karere kacu kubera ko FDLR, ni Umutwe utari mushya ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho Abatutsi barenga miliyoni bishwe.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, avuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kugaragaza ubushake buke mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ngo ibi bikaba bigaragarira mu kutubahiriza amasezerano y’agahenge yo guhagarika imirwano hagati ya Leta ya Congo n’Umutwe wa AFC/M23.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 4, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE