Nepal: Barindwi bazamukaga umusozi bishwe n’urubura

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 4, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image

Abantu barindwi bazamukaga umusozi wa Yalung Ri uri mu karere ka Dolakha mu Majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nepal bishwe n’urubura rwinshi rwamanutse rurabatwikira ubwo bari muri icyo gikorwa nkuko byatangajwe n’ikigo gishinzwe ibikorwa byo kuzamuka imisozi,Seven Summit Treks.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bamaze kubona imibiri ibiri mu gihe abandi batanu bagishakishwa, bikaba bikekwa ko batwikiriwe n’urubura mu gihe abandi umunani barokotse bajyanywe mu bitaro mu mujyi  wa Kathmandu.

Abo bose bari mu itsinda rimwe ryari ryatangiye kuzamuka uwo musozi wa Yalung Ri wa metero 5 630 aho bari mu myitozo  ibanziriza  kuzazamuka undi musozi wa metero 6 332 wa  Dolma Khang.

Umuyobozi wa Seven Summit Treks, Mingma Sherpa, yavuze ko imibiri yaburiwe irengero ishobora kuba iri nko muri metero 3 munsi y’urubura kandi bizafata igihe kugira ngo iboneke.

Umwe mu barokotse yabwiye ikinyamakuru The Kathmandu Post cyo muri icyo gihugu ko basabye ubufasha mbere ariko ntihagira igikorwa ariko ngo iyo baza kubatabarira igihe benshi bari kurokoka.

Urubura n’ubukonje bukabije bikunze kwica abazamuka imisozi muri Nepal aho imibare igaragaza ko mu 2023, abantu 18 bapfiriye ku musozi wa Everest, mu gihe mu 2024, nabwo abantu 9 baburiwe irengero kuri uwo musozi.

Abantu 7 bazamukaga umusozi muri Nepal bishwe n’urubura
  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 4, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE