FIFA yafunguye imurikabikorwa ryerekana uburyo ikoranabuhanga rifasha muri ruhago

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 4, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangije imurikabikorwa ryiswe “Innovation in Action Football Technologies on and off the Pitch”, rigaragaza uburyo ikoranabuhanga rifasha mu gukomeza guteza imbere umukino w’umupira w’amaguru, haba mu kibuga no hanze yacyo.

Iki gikorwa cyatangirijwe mu nzu ndangamurage ya FIFA iherereye i Zurich mu Busuwisi kigamije kugaragariza abakunzi ba Ruhago uko  ikoranabuhanga rifasha mu gufata ibyemezo muri uyu mukino.

Abasura iri murikabikorwa bahabwa amahirwe yo gusobanukirwa n’uburyo ikoranabuhanga rihindura uyu mukino ukundwa kurusha indi ku Isi.

Umuyobozi Mukuru w’Inzu ndangamurage ya FIFA, Marco Fazzone yavuze ko iri murikabikorwa rigamije kwereka abakunzi ba ruhago uko ikoranabuhanga rifasha mu gufata ibyemezo mu kibuga.

Yagize ati: “Icyo bitandukaniraho n’ibindi ni uko duha abashyitsi amahirwe yo kubona ibintu mu buryo batigeze babona mbere babijyamo ubwabo aho kubisoma gusa.

Tubereka ikoranabuhanga n’ibikoresho abafana badahabwa amahirwe yo kubona hafi, ndetse udushya twagiye dutera imbere mu mateka y’imikino y’Igikombe cy’Isi mu myaka isaga 100 ishize.”

Mu bintu bikurura cyane mu iri murikabikorwa harimo porogaramu ya ‘FIFA Player App’, aho abantu bashobora kureba imibare y’imikinire ya Cole Palmer ukinira Chelsea FC yakusanyijwe mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’amakipe cya 2025, igaragaza uburyo amakuru y’imibare ashyikirizwa abakinnyi kugira ngo bamenye aho bagomba kunoza.

Hari kandi icupa ry’amazi rya Kailen Sheridan, umunyezamu wa Canada mu Gikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2023, ryanditseho amakuru y’aho abakinnyi bakunze gutera penaliti, rikagaragaza uko amakuru akoreshwa mu gihe cy’ingenzi cy’umukino.

Ikindi gice cyihariye ni camera yambarwa n’umusifuzi yakoreshejwe bwa mbere mu Gikombe cy’Isi cy’amakipe cya 2025, itanga uburyo bushya bwo guhuza abayobora umukino.

Abitabira iri murikabikorwa bashishikarizwa kwinjira mu myanya itandukanye yo ku kibuga no hanze yacyo, aho bakoresha ikoranabuhanga mu buryo butandukanye, harimo gupima ubushobozi bwabo bwo gufata ibyemezo nk’abasifuzi, kugerageza uburyo bwa ‘Goal-line technology’ cyangwa kugerageza kuba umuyobozi w’amashusho y’umukino uri gufata ibyemezo byihuse mu gihe cy’amashusho y’umukino uri kuba.

Iyi nzu yafunguwe ku wa 28 Gashyantare 2016, yubatswe ku buso bwa metero kare 3 500, ifite igice kirimo ibintu birenga 1000 byerekwa abayisuye (Exhibits) byiganjemo ibihe by’ingenzi by’ibikombe by’Isi by’abagabo n’abagore byabayeho byose, ibitabo n’inyandiko 4000 n’amafoto 1400.

Ifite ibindi bice nk’akabari (Sports bar), isomero, aho gufatira ikawa, amafunguro, iduka ry’inzu ndangamurage, ibyumba by’inama, ibiro n’ibyumba 34 byiza cyane byo kuraramo.

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 4, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE