Kamonyi: Bafatanywe inkwavu n’inkoko bakekwaho kwiba abaturage

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 3, 2025
  • Hashize amasaha 14
Image

Abantu batanu barimo umugore umwe, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, bakurikiranyweho ibikorwa bihungabanya umutekano birimo ubujura bw’amatungo no gutobora inzu z’abaturage.

Abafunzwe bafatanywe amatungo magufi arimo inkoko 15 n’inkwavu esheshatu bibye ku muturage witwa Niyonsaba Maria, aho bari banitwaje intwaro gakondo zirimo ibyuma, imihoro, amatindo, infunguzo zitandukanye n’ibindi bakoreshaga bagamije kwiba.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko ubwo bujura bw’amatungo no gutobora inzu bwabereye mu Kagari ka Gihimba, Umurenge wa Gacurabwenge.

CIP Kamanzi yagize ati: “Abafashwe bafanywe amwe mu matungo bari bamaze kwiba kwa, harimo inkoko 15, inkwavu esheshatu, bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bwatangiye kubakurikirana.”

Yakomeje aburira abaturage, by’umwihariko abakomeje kugira imitekerereze n’imigirire igamije guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage bijandika mu bikorwa by’ubujura.

Ati: “Rwose Polisi irabamenyesha y’uko nta n’umwe izigera yihanganira wishoye muri ibyo bikorwa kuko ibikorwa by’ubujura si umwuga, ahubwo ni icyaha. Polisi rero irabasaba guhinduka bakava muri ibyo bikorwa bigayitse.

CIP Kamani kandi yavuze ko bashimira abafatanyabikorwa bakomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha bitaraba , batangira amakuru ku gihe, hagamijwe kubungabunga umutekano n’ituze by’abaturage.

“[…] Aba rwose bamaze kugira iyo myumvire birasaba ko n’abandi bake basigaye bababera intangarugero, bakabareberaho, hanyuma na bo bagahinduka hanyuma bakagira umuco wo gutangira gukora ibikorwa byiza bibateza imbere kandi bibungabunga umutekano n’ituze by’abaturage.”

Polisi y’u Rwanda iributsa abaturage ko umutekano ari inshingano rusange, bityo ntawukwiye gusigara inyuma mu guharanira ko hagira ikiwuhungabanya arebera.

Polisi kandi irasaba abaturage bbacyishora mu bujura n’ibindi byahaha bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage kubireka byihuse, kuko kuko batazihanganirwa na rimwe, kuko abatabikora bazabiryozwa.

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 3, 2025
  • Hashize amasaha 14
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE