Unity Club Intwararumuri iganira ku bumwe bw’Abanyarwanda- Senateri Nyirasafari

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 2, 2025
  • Hashize amasaha 14
Image

Senateri Espérance Nyirasafari, umunyamuryango wa Unity Club Intwararumuri, avuga ko mu Ihuriro Ngarukamwaka rya Unity Club Intwararumuri haganirwa ku ntambwe imaze guterwa mu bumwe bw’Abanyarwanda.

Yabigarutseho kuri uyu wa 02 Ugushyingo, mu lkiganiro cyatambutse kuri RBA cyagarukaga k’Uruhare rw’Ihuriro Ngarukamwaka rya Unity Club Intwararumuri mu rugendo rwo kubaka Ubumwe, Ubwiyunge n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Nyirasafari yabivuzeho mu gihe hateganyijwe Ihuriro ngarukamwaka rya 18 rya Unity Club Intwararumuri, rizaba ku wa 8 Ugushyingo 2025.

Agira ati: “Iryo huriro riganira ku nsanganyamatsiko nkuru ‘Ubumwe bw’Abanyarwanda’, n’iyo habaho ibiganiro binyuranye ariko insanganyamatsiko nyamukuru, ni ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Ahantu hateraniye abantu barenga 400 bafata ibyemezo n’abashyira mu bikorwa, kandi bafite abandi bahagarariye, Nyirasafari ahamya ko ibiganiriwe mu ihuriro, bimanuka bikagera mu nzego zinyuranye kugeza no mu Mudugudu.

Ati: “Muri ibyo biganiro rero ni ukuvuga ngo hafatwa ibyemezo ngiro twagiye dushimira yuko hari Politiki zatumye hashyirwaho ingamba n’ibikorwa bishingiye kuri bya byemezo ngiro byagiye bifatirwa mu mahuriro atandukanye, ubu tukaba tugiye kugira ihuriro rya 18.

Umusaruro tuwubona binyuze muri ibyo byemezo ngiro, imyanzuro ifatirwamo, kandi iyo myanzuro igashingirwaho ibikorwa bimwe na bimwe na za Politiki ziganisha ku gukomeza gushimangira wa muco w’ubumwe twiyemeje nk’igihugu.”

Ihuriro rya Unity Club Intwararumuri riganira ku ntambwe imaze guterwa, inzitizi zaba zigihari muri gahunda z’ubumwe bw’Abanyarwanda bityo zigashakirwa ibisubizo.

Ati: “Urugendo rwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ni urugendo tuzakomeza nk’itwararumuri, twiyemeje guhora dufashe urwo rumuri kugira ngo rutazazima.”

Senateri Nyirasafari, yavuze ku musaruro uva mu biganirirwa mu Ihuriro Ngarukamwaka rya Unity Club Intwararumuri, aho byibanda ahanini ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, Hon. Uwera Kayumba Uwera Alice, asobanura ko MINUBUMWE ijyaho yahawe inshingano zirimo gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Harimo kandi n’inshingano zo kubungabunga amateka y’u Rwanda by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’indi yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guhangana n’ipfobya ryayo.

Yagize ati: “Ibi iyo ubifashe ukabihuza n’intego za Unity Club Intwararumuri, ubona duhuje inshingano. Intego yabo na bo ni ukwimakaza ubumwe n’amahoro mu banyarwanda nk’inkingi z’iterambere rirambye.

Nubwo ari Umuryango atari Leta ariko duhuje inshingano, duhuje icyerekezo ibi bigatuma hari ibikorwa dufatanya.”

Unity Club Intwararumuri igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye.

Uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ku wa 28 Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu ‘Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye’.

Mu gihe uyu muryango washingwaga, igihugu cyari gifite ibibazo bikomeye byari bikeneye kwigwaho no gushakirwa umuti wihuse kandi urambye.

Harimo kucyubaka mu nkingi zose zirimo umutekano, ubuzima, uburezi, imibereho; gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no guhumuriza abarokotse; kwita ku mfubyi zari zandagaye; umutekano w’igihugu hibandwa ku w’ibihugu bikikije u Rwanda ndetse no kubaka inzego z’igihugu.

Unity Club yashyize imbaraga mu kwita ku mfubyi no gukangurira imiryango gufata abana, ndetse abari bakuze ibubakira inzu zo kubamo.

Mu 1995, mu Rwanda hari ibigo by’imfubyi 353, birimo abana benshi b’imfubyi n’abagiye batatana n’imiryango yabo.

Aba bafashijwe kubona imiryango ndetse abakuze batabonye ababakira bashakiwe amacumbi yo kubamo, bariga, banashaka imirimo ibatunga.

Uyu muryango unafite umudugudu uri i Nyamagabe n’uwa Rubavu watujwemo abana b’imfubyi muri gahunda ya ‘Tubarerere mu Muryango’.

Mu 2014, Unity Club yiyemeje gushakira ababyeyi b’incike za Jenoside, igisubizo kirambye ku bibazo bari bafite, ari cyo kubabonera icumbi ryiza, bagasubizwa icyubahiro kibakwiye, bakabonerwa ibyangombwa byose, bakisanzura, bagasabana, bakavuzwa, bagasubirana ubuzima bwiza.

Aya macumbi yitwa ‘Impinganzima’, yubatswe mu Turere twa Rusizi, Huye, Nyanza na Bugesera.

Unity Club Intwararumuri ifite ibikorwa bigamije kuba umusemburo w’ibisubizo cyane cyane ibishingiye ku bibazo byatewe n’ingaruka zo kubura ubumwe.

Inagira uruhare mu kwita ku iterambere rikomatanyije aho abagenerwabikorwa bayo bita ku baturanyi babo bagasangira iterambere.

Mu bikorwa iteganya mu gihe kizaza, Unity Club yiyemeje gukomeza kugira ibiganiro hagati y’abanyamuryango mu guha igihugu icyerekezo; gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside; gufasha ibyiciro byihariye birimo urubyiruko n’ababyeyi batujwe mu nzu z’Impinganzima.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 2, 2025
  • Hashize amasaha 14
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE