Uganda: Urijijo ku muhanzi Alien Skin wakubitiwe ku rubyiniro

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 1, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Umuhanzi Patrick Mulwana uzwi cyane ku izina rya Alien Skin, yasagariwe n’abasore b’abanyarugomo bakumukubise arimo kuririmba ubwo yasuraga Umujyi wa Jinja.

Ni urugomo rwakorewe uwo muhanzi ku wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, ubwo yari yagiye kuririmbira mu ihuriro rusange ry’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda [NRM], nyuma hakaza kuvuka imvururu avuye ku rubyiniro.

Polisi n’izindi nzego z’umutekano bahise bihutira gukiza umuhanzi kandi bagaya ibyo bikorwa by’urugomo.

Byatumye abayoboke bishyaka NRM bahagarika bagarika ibikorwa byari bahuje, Alien Skin n’abandi bahanzi barikumwe, bajyanwa aho bacurwa umutekano.

Amakuru  avuga ko ayo makimbirane ashobora kuba yaratewe n’impamvu za politiki, kuko uwo muhanzi asanzwe atumvikana n’abashyigikiye ishyaka NUP riyobowe na Bobi Wine, ufite abakunzi benshi mu Mujyi wa Jinja.

Si ubwa mbere Alien Skin akorewe urugomo mu Burasirazuba bwa Uganda kuko no mu ntangiriro za 2025, ubwo yagombaga gutarama mu gitaramo cyiswe ‘The Empele Festival’, yatunguwe n’agatsiko kateje akavuyo, ubwo yararimo kuririmba bituma ava ku rubyiniro atarangije kuririmba.

Ni igitero cyari cyagabwe n’umuhanzi Pallasso basanzwe badacana uwaka.

Nubwo ibi biheruka byamuteye ubwoba, Alien Skin ntarashyira ahagaragara itangazo ku byabaye n’icyo agiye gukora, gusa kugeza ubu Polisi n’izindi nzego ntibaratangaza uwaba yihishe inyuma y’urwo rugomo.

Alien Skin yasagariwe n’agatsiko k’abasore babanyarugomo ubwo yaririmbaga mu mujyi wa Jinja mu ihuriro rusange rya NRM ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 1, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE