“Guhutaza inkoni yera y’abafite ubumuga bwo kutabona ni ukubakora mu jisho”

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 31, 2025
  • Hashize amasaha 13
Image

Ihuriro ry’Abantu bafite Ubumuga bwo Kutabona mu Rwanda (RUB) rigaragaza ko abantu bahutaza inkoni abafite ubumuga bwo kutabona bitwaza bagenda ngo ibayobore ((inkoni yera), ribafata nk’ababatokoza, babakora mu jisho, kandi mu muco Nyarwanda kizira gutunga umuntu urutoki mu jisho.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RUB, Mugisha Jacques, yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya  31 Ukwakira 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru, ashimangira ko inkoni yera  ikwiye kubahwa nkuko abantu bubaha imboni y’ijisho kikaba kizira ko hari uwayikoramo.

Yagaragaje ko hari abantu bamwe bataramenya akamaro k’inkoni yera  aho bayihutaza cyangwa abatwara ibinyabiziga bakayigonga.

Yagize ati:” Kirazira gutunga umuntu urutoki mu jisho, umuntu agutunzemo urutoki wabyishimira? iyo mubangamiye inkoni yera ni nko kudukora mu jisho.”

Mugisha agaragaza ko kuba abafite ubumuga bakoresha inkoni yera nk’imboni, bitavuze ko badashoboye.

Yashimangiye ko bakoresha amaso y’umutima n’imbaraga z’ubwonko; ibyo bikanashimangirwa nuko hari abari mu mirimo itandukanye kandi bayikora neza.

Yagize ati:”Abantu benshi batwitiranya ko tudashoboye bashingiye kuba nta mboni dufite zireba ibiri inyuma ariko kubaho tutabona bidusaba gukoresha imbaraga z’ubwonko n’umutima kandi bituma twiyubaka tukumva ko tubona ibirenze imboni.”

Tariki 15 Ukwakira buri mwaka aba ari umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana no kumenyekanisha akamaro k’inkoni year.

Mu Rwanda bahisemo kwizihiza uwo munsi tariki ya 07 Ugushyingo, bikazabera  mu Ntara y’Amajyepfo Akarere ka Huye, ku nsanganyamatsiko igira iti:”Tubona birenze imboni.”

RUB ivuga ko Isi izirikana uwo munsi kuzirikana akamaro k’inkoni yera kuko  atari igikoresho cy’umutuzo cyangwa ubwigenge mu migendere y’umuntu utabona gusa, ahubwo ari n’ikimenyetso cyo kwihangana, kwiyemeza, icyubahiro, n’uburenganzira bwo  kubaho udahezwa.

Mu Rwanda uyu munsi ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 17, aho RUB igaragaza ko kuwuzirikana  byatumye hakorwa ubuvugizi bamwe mu badafite inkoni yera barayibona.

Kuri ubu  habonetse inkoni 1 485, gusa iryo huriro rivuga ko hakiri urugendo kuko hari benshi bafite ubumuga bwo kutabona batarayibona.

Ibarura rusange ry’abaturage mu Rwanda rya 2022, ryagaragaje  ko abafite ubumuga bwo kutabona basaga ibihumbi 180.

Ikusanyamakuru ritarashyirwa ku mugaragaro ryiswe ‘Disability Information Management System’ ryakozwe n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga,(NCPD), hamwe  na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ryagaragaje ko imibare y’agateganyo y’abafite ubwo bumuga ari abantu ibihumbi 107.

Ni mu gihe imibare ya RUB  igaragaza ko kuva mu 1995, iryo huriro  rifite amashami 64 mu turere twose tw’igihugu, n’abanyamuryango basaga 1900.

Inkoni yera niyo mboni y’abafite ubumuga bwo kutabona
Abafite ubumuga bwo kutabona basaba abantu kwirinda kubangamira inkoni yera kuko ari yo mboni yabo
  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 31, 2025
  • Hashize amasaha 13
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE