Uko isoni zatumye Israel Mbonyi yakirira agakiza mu bwiherero
 
   
  
    
  
Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, yatangaje ko yakiririye agakiza mu bwiherero bwo ku ishuri kubera gutinya ko bibaza impamvu yatinze gukizwa.
Uyu muhanzi yabigarutseho ubwo yari muri gitaramo cya Gen-z Comedy cyabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Ukwakira 2025, ubwo yari yatumiwe nk’umuhanzi wifujwe n’abakunzi by’ibyo bitaramo.
Ubwo yabazwaga igihe yakirijwe akatura ko yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe, Israel Mbonyi yasubije ko byabaye ubwo yigaga mu mashuri y’isumbuye.
Yagize ati: “Navukiye mu muryango ukijijwe, ariko uburyo nakijijwe nari mfite imyaka 16. Nari ku ishuri, haza umugabo arabwiriza aravuga ngo niba utaratura ngo uvuge ko Yesu ari Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe ntabwo urakizwa.”
Akomeza avuga ko byamuteye isoni kubivugira mu ruhame kandi amaze igihe ari umuramyi, agahitamo kujya kubivugira ahiherereye.
Ati: ” Icyo gihe rero ndagenda nikingirana ahantu mu bwiherero bumwe mu bwabaga ku ishuri, ndavuga nti Mana niba ibintu uriya mugabo arimo kuvuga ari byo, nanjye umpe gukizwa.”
Mu byo Mbonyi yagarutseho yanashimangiye ko kugira impano gusa bidahagije ahubwo uba ukeneye no kwiga kugira ngo ishuri rizagufashe guha umurongo iyo mpano yawe.
Ubwo yasabwaga kugira inama abakiri bato bakeneye gutera imbere ashingiye ku bunararibonye bwe, Israel Mbonyi yifashishije inkuru yo muri bibiriya ivugwamo Inzozi z’umwami warose inka zirindwi zishishe zimirwa n’izindi zirindwi zinanutse (imiguta).
Anagaragaza ko mu kuzirotora bibiliya igaragaza ko Yozefu ari we wazirotoye (….) akagaragariza umwami ko inka zishishe ari igihe cy’imyaka irindwi y’uburumbuke kandi izindi zirindwi zinanutse ari imyaka irindwi y’amapfa bityo hakenewe kuzahunika imyaka izabatunga muri iyo myaka irindwi y’amapfa.
Ati: “Iyo nkuru icyo yanyigishije ni uko umuntu wese mu murimo Imana imuhaye, imuha igihe cyo kurumbuka, ariko kubera ko tuba mu isi aho igihe ari we mwami uyoboye byose hajya habaho n’amapfa.
Rero igihe ubona uri mu myaka y’uburumbuke, imana irimo kugukoresha ibyo ukoze ukabona birakunzwe, ugomba guhunika ibizagutunga mu nguhe byanze.”
Israel Mbonyi ataramiye muri Gen-Z nyuma y’uko amaze iminsi amuritse Alubumu ya Gatanu yise ‘Hobe’ akaba arimo no gutegura igitaramo icyambu Live Concert IV gisanzwe kiba tariki 25 Ukuboza 2025.
Ni igitaramo cyanitabiriwe n’abaramyi batandukanye bari Jesca Mucyowera, Prosper Nkomezi, Alexis Dusabe na Aline Gahongayire.
Abitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy banyuzwe no gutaramira n’uyu muramyi mu ndirimbo zirimo Number One, Nina Siri, Icyambu, Uwe Hai n’izindi.








 
    
   



 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
    
   