Umunyarwenya Muhinde yamuritse igitabo gisoza amasomo ya kaminuza
Umunyarwenya Ishimwe Angelo Kenny, uzwi nka Muhinde ari mu byishimo byo kuba yamaze kumurika igitabo gisoza amasomo ya kaminuza ashimira Imana n’inshuti bamufashije kubigeraho.
Ni igitabo yamuritse ku wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2025, muri kaminuza ya IPRC Musanze aho yigaga.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yishimiye kurangiza amasomo, agaragaza ifoto ye afite igitanbo gikubiyemo ubushakashatsi yakoze, akanabumurikira abarimu be, ibizwi nka Defance.
Yanditse ati: “Imihanda [ubuzima yanyuzemo] yaranyigishije, gushabika bimpa umurongo, amasomo angira uwo ndiwe.”
Muhinde uzwi cyane kandi unakunzwe mu bitaramo by’urwenya bya Gen-z Comedy Show yashimiye by’umwihariko Ndaruhutse Fally Mercii, utegura ibyo bitaramo, ko ari we wamuteye imbaraga zo kurangiza kwiga.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yahishuye kwiga byari bimugoye ariko aharanira kubigeraho.
Yagize ati: “Byari bingoye cyane kuko nakoreraga i Kigali nkiga i Musanze kandi ishuri ryasabaga ko niga igihe cyose. Byaje kumbera umutwaro ukomeye kugeza ubwo naretse kwiga mu mwaka wa kabiri.”
Yunzemo ati: “Fally Merci ni we wansubijeyo ku ngufu! Yafashe imodoka tujya gusaba imbabazi kuko igihe cyo gutangira cyari cyararenze. Yarambwiye ngo ntabwo ushobora kurekeraho, ugomba kurangiza. Ubu ndamushima cyane kuko byarangiye neza.”
Akomeza ashima Imana kuba asoje ibyo yari yaratangiye kandi ko byagaragaje ko umuntu yakora ubuhanzi akaniga.
Muhinde yigaga mu ishami ry’Ubucuruzi n’Ikoranabuhanga (Business and Information Technology), aho yakoze ubushakashatsi ku nsanganyamatsiko igira iti “Online Auction: Case Study of Rwanda Revenue Authority.”
Yavuze ko yahisemo iyo nsanganyamatsiko ashingiye ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu icunga mutungo akabona ko ryakwifashishwa mu iterambere ry’igihugu.
Uyu munyarwenya ari mu bahagaze neza muri Gen-z Comedy Show aho no kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, ari mubanyarwenya baza gususurutsa abitabira icyo gitaramo.

