U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 326 babaga mu mashyamba ya RDC
U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 326 bari mu miryango 98 batahutse bava mu mashyamba yo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie tariki ya 24 Nyakanga 2025.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, itangaza ko Abanyarwanda batashye kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukwakira, banyuze ku mupaka wa La Corniche mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’iburengerazuba.
Abanyarwanda biganjemo abana, abagore n’abakuze bahise bajyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Nyarushishi, iherereye mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Nibajya gusubira aho bavuka, Leta izabaha impamba yo kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe, aho bahabwa amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima.
Urengeje imyaka 18 ahabwa amadolari 188 (273 483 Frw), uri munsi yayo agahabwa amadolari 113 (164 381 Frw) ni mu gihe kandi buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro ka 45 000 Frw.
Kuva mu 2021, Abanyarwanda barenga ibihumbi 11 bamaze gutaha mu Gihugu cyabo bavuye mu Burasirazuba bwa DRC.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, rigaragaza ko kugeza muri Kanama 2025, inkambi y’agateganyo ya Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, yari icumbikiye Abanyarwanda 630 bari bategereje gutaha.




