Major (Rtd) Mushimiyimana yicuza imyaka hafi 30 yamaze mu mashyamba ya RDC

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 30, 2025
  • Hashize amasaha 11
Image

Major (Rtd) Didas Mushimiyimana umaze imyaka itatu yitandukanyije n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, avuga ko yicuza imyaka igera kuri 30 yamaze mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni ubuhamya yatanze ku wa Gatatu tariki 29 Ukwakira, ubwo yari yatumiwe mu makuru ya Radio Rwanda.

Major (Rtd) Mushimiyimana yavuze ko imyaka yose yamaze mu mashyamba ya RDC, nta cyiza yigeze ageraho, ndetse yabonye abamukomokaho batazagira ahazaza heza.

Akigera mu Rwanda yakiriwe neza bitandukanye n’ibyo babwirwaga bakiri mu mashyamba.

Ati “Ubudasa ububona bwa mbere iyo ukigera ku mupaka. Urahagera, Abanyarwanda kubera indangagaciro bakakwakira neza, ukahasanga isuku, ugahita ubona ko bitandukanye na bya bindi wari usanzwe ubona ukiri hirya.

Nkigera mu Gihugu, ikintu cya mbere cyanshimishije ni iterambere rigaragarira buri wese kandi ubona koko ko rikataje.”

Ubu Maj (Rtd) Mushimiyimana abarizwa mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru utuye mu Karere ka Musanze.

Ahamya ko abarwanyi b’umutwe wa FDLR bagihari kandi bafite imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati: “Nabasize bagifite umugambi wo gutera u Rwanda, ubu biriho n’ubu mujya mwumva ko banagaba ibitero, icyo nababwira ni uko inzozi bakomeje kurota ni izitagira icyo zigeraho.

Nk’umusirikare wize igisirikare nkurikije uko igihugu cyiyubatse mu mutekano inzozi bafite ni inzozi zidashobora kuzagerwaho bashatse bazireka bakaza tugafatanya tukubaka igihugu kuko umunyarwanda wese waba uri hanze, waba uri mu gihugu wese ni umunyarwanda kandi umunyarwanda arishyira akizana hano mu gihugu cyacu.”

Abakiri mu mashyamba ya Congo, avuga ko babeshywa byinshi, babeshywa ko ugeze mu Rwanda yicwa ko nta bwisanzure, nta bwinyagamburiro ibyo byose bigatuma abari hanze batagira ubushake bwo gutaha mu gihugu cyabo.

Ati: “Ni yo mpamvu ahanini ituma abantu badataha kubera ko baba bafite ubwoba bababitsemo ko nibagera mu Rwanda bashobora kwicwa.”

Avuga ko igihe kinini bakimaze barimo kurwana kandi barwana ku ruhande rwa Congo.

Icyakoze akomeza avuga ati: “Nkimara kugera mu gihugu nanyuze mu ngando ya Mutobo, batwigisha politiki y’igihugu ndetse n’uburyo bwo kwihangira imirimo, batwereka icyerekezo cy’igihugu kirimo kugenderamo.

Nkimara kurangiza ayo mahugurwa nageze mu rugo, ikintu cya mbere nakoze ni ugushaka uko nanjye nakwiteza imbere, nkateza imbere umuryango wanjye ndetse n’igihugu muri rusange.

Ni muri urwo rwego nashoboye kwitabira ubuhinzi bw’ibirayi ndetse ubu noroye ingurube n’inkoko kandi mfatanya n’inzego z’ibanze cyane cyane kuko nahise njya mu nzego z’umutekano mu Murenge wacu wa Busogo. Ubu ni njyewe uyoboye umutekano mu Murenge wa Busogo.”

Mu buhamya bwa Major (Rtd) Mushimiyimana, avuga ko mu Rwanda ari amahoro kandi ko umunyarwanda agenda cyangwa agakora amasaha 24 kuri 24 bityo agahamagarira bagenzi bakiri mu mashyamba ya Congo kuza mu Rwanda bagafatanya kubaka igihugu cyabo.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 30, 2025
  • Hashize amasaha 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE