Umuhanzi Afrique watinze gusohora alubumu yiseguye ku bakunzi be

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 29, 2025
  • Hashize amasaha 20
Image

Umuhanzi Kayitare Josue uzwi nka Afrique yiseguye ku bakunzi b’ibihangano bye ku bw’imbogamizi zamubujije gushyira hanze Alubumu ku matariki yari yatangaje.

Ni Alubumu yise IN2STAY, akaba yari yatangaje ko izaba yagiye ahagaragara tariki 28 Ukwakira 2025 ariko ntibyakorwa bishyira abakunzi be mu rujijo.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 29 Ukwakira 2025, Afrique yagaragaje ko habayeho ikibazo teliniko mu mitegutire n’imitunganyirize yayo. 

Yagize ati: “Kuri mwe mwese bafana banjye namwe baterankunga, mbasabye imbabazi kubwo gutinda kubaha Alubumu IN2STAY.”

Kubera ibibazo tekiniki byabayeho tutateganyaga byatumye idasohoka ku matariki yagenewe.

Akomeza abasezeranya ko we n’itsinda rye barimo gukora ibishoboka ngo bikemuke kandi ikazabageraho umeze neza.

Ubutumwa bwe Afrique yabusoje abashimira ku rukundo bamugaragariza.

Ati:”Mbashimiye ku bwihangane, ubufatanye, urukundo, mu byukuri bisobanuye buri kimwe, ntabwo muzategereza igihe kininu.”

IN2STAY ni Alubum bivugwa ko izaba igizwe n’indirimbo 13 n’indi yise iy’inyongezo.

Afrique asanzwe yitwa Kayitare Josue akaba azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Agatunda,Sana,My boo, Rimpe n’izindi.

Afrique yasezeranyije abakunzi be ko umuzingo IN2STAY, utazatinda abasaba imbabazi ku gutinda.
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 29, 2025
  • Hashize amasaha 20
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE