U Rwanda rwifuza ko u Burundi bwashyigikira ibiganiro bya Washington

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 24, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko igihugu cy’u Burundi cyashyigikira amasezerano ya Washington, hagamijwe kurandura burundu umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Zimwe mu ngingo ziri mu masezerano ya Washington ni ugusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR usanzwe ufashwa na Leta ya RDC no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

U Rwanda ruvuga ko u Burundi inshuro nyinshi bwagiye bwohereza ingabo zabwo mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gufatanya na FARDC, Wazalendo ndetse na FDLR kurwanya AFC/M23.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungire, yavuze ko nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru n’uwa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, hari ibiganiro u Rwanda rwagiranye n’u Burundi ari bwo bubisabye kugira ngo harebwe uko icyuka hagati y’ibihugu byombi cyagabanuka.

Mu masezerano ya Washington umutwe wa FDLR usabwa kurandurwa burundu, ku rundi ruhande Minisitiri Nduhungirehe akagaragaza ko u Burundi nabwo bugira uruhare mu kubangamira ayo masezerano.

Agira ati: “Icyo twasaba u Burundi ni ugushyigikira ibiganiro biriho ari byo bizaganisha ku mahoro arambye mu Karere, aho gushaka impamvu hirya no hino zo kutubahiriza amasezerano impande zibishinzwe zashyizeho umukono.”

Nta biganiro biriho bihujwe n’umuhuza hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Minisitiri Nduhungirehe akomeza agira ati: “Hari ikibazo cy’umupaka ariko ikibazo cy’ingenzi gihari ni uruhare ingabo zifite mu ntambara y’Iburasirazuba bwa Congo, aho izo ngabo zifatanya n’ingabo za Congo ariko n’indi mitwe, nk’umutwe w’Abajenosideri, FDLR n’imitwe ya Wazalendo.”

U Rwanda rugaragaza ko inzira ibihugu byombi byarimo mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe bitakomeje biturutse ku kuba ingabo z’u Burundi zariyongereye mu Burasirazuba bwa Congo.

Ati: “Guverinoma yohereje izindi ngabo, tukaba twumva ko atari inzira nziza kuko bibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington kuko ayo masezerano avuga iby’agahenge.

Avuga ko ibibazo byakemurwa ku buryo bw’ibiganiro, ku buryo bwa Politiki. Hari n’inzira yashyizweho kugira ngo amakimbirane n’intambara mu Burasirazuba bwa Congo birangire.

Ibyo tubona, ni izo ngabo z’u Burundi ziri mu Burasirazuba bwa Congo zimaze kurenga 10 000 ndetse n’Umujyi wa Bujumbura ukoreshwa nk’ikibuga cyo kohereza ibikoresho by’intambara muri iyi ntambara y’Iburasirazuba bwa Congo.”

Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ashimangira ko ari aho bigeze kuko ibibazo bitarakemuka.

Ati: “Icyo twifuza ni uko u Burundi bwatera intambwe yo gushyigikira ibiganiro biriho no kwirinda gushyira amavuta ku muriro kuko bitatuganisha mu nzira nziza.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko igiteye impungenge kurusha ibindi byose, ari uko mu gihe amasezerano y’amahoro yasinywaga, harimo guhagarika imirwano ariko Congo ikaba ikigaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 no mu biturage bituyemo Abanyamurenge mu duce twa Minembwe.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 24, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE