Twe kumva ko hari abandi bafite inshingano yo kurinda umutekano wa Afurika- Perezida Kagame

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 21, 2025
  • Hashize iminsi 2
Image

Perezida Paul Kagame yatangaje ko nubwo Afurika iri ku isonga ku Isi mu kugarizwa n’ibibazo by’umutekano muke ariko nta bantu bafite inshingano n’umutwaro wo kuyicungira umutekano uretse yo ubwayo.

Yavuze ko Afurika   ikwiye kwikemurira ibibazo cyane ko nta na kimwe mu byo ihanganye nabyo kirenze ubushobozi bwayo.

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025, ubwo Perezida Kagame yatangizaga inama Mpuzamahanga ya kabiri y’iminsi ibiri (20-22), y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku Butaka baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika (LFCS).

Ni inama ihurije hamwe Abagaba Bakuru b’Ingabo zirwanira ku Butaka bo mu bihugu 19, inzobere mu bya gisirikare, abashakashatsi, n’abandi bafatanyabikorwa b’amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Kagame yabibukije ko ibibazo by’umutekano Afurika ihanganye nabyo byose ishoboye kubyikemurira, kandi ko nta nshingano amahanga afite yo kwikorera uwo mutwaro.

Ati: “Twe kumva ko abandi bazikorera umutwaro n’inshingano zo gucunga umutekano wa Afurika. Nta bibazo duhanganye nabyo birenze ubushobozi bwacu ku buryo tutabyikemurira.”

Perezida Kagame yavuze ko bisaba ubufatanye n’ingamba zihuriweho cyane ko byagaragaye ko bishoboka aho Ingabo z’u Rwanda, (RDF) ziri kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu by’akarere no ku mugabane.

Perezida Kagame yagaragaje kandi ko kuba iyo nama yabahurije hamwe bigaragaza, ukwiyemeza, imikoranire, kunga ubumwe n’ubushobozi, kureba amahirwe ahari no kwishakamo ubushobozi hagamijwe amahoro no gushakira umuti ibibazo by’umutekano.

Yagaragaje ko ubunyangamugayo, umuvuduko no gukorera mu mucyo kw’Ingabo zirwanira ku butaka ari byo bigena intsinzi cyangwa gutsindwa kw’izo ngabo ndetse ko ari ibintu bigendana kandi byuzuzanya kugira ngo intego ziyemeje zigerweho.

Perezida Kagame yabibukije ko ingabo zirwanira ku butaka zibana bya hafi n’abaturage avuga ko inshingano bafite ari ukurinda no kubungabunga umutekano wabo, kandi ko ikinyabupfura n’ubunyamwuga  babagaragariza ari byo bisenya cyangwa bikubaka icyizere babafitiye.

Yagize ati: ”Ibyo mukora byose bigomba kurinda no kubungabunga   umutekano n’imibereho  myiza yabo. Ikinyabupfura n’ubunyamwuga mubagaragariza bishobora gusenya cyangwa kubaka icyizere babagirira.”

Yabibukije ko imbaraga zabo zikwiye gushingira ku gukorera hamwe cyane ko uburyo bw’ibitero bugenda buhinduka bitewe n’ibihe by’ikoranabuhanga ryihuta aho   ibitero by’ikoranabuhanga n’amakuru y’impuha bishobora guhungabanya ibihugu.

Iyi nama ikaba yitabiriwe n’Abagaba b’Ingabo zirwanira kubutaka baturuka mu bihugu 19 birimo; u Burundi, u Bufaransa, Benin, Nigeria, Tchad, Gambia, Kenya, Malawi, Mortania, Uganda, Guinea, Jordan, Morrocco, Sudani y’Epfo n’ibindi bitandukanye bihagarariwe.

Perezida Kagame yibukije abitabiriye inama ya LFCS ko ibibazo by’umutekano wa Afurika bizakemurwa nayo
  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 21, 2025
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE