Peru: Perezida yashyize avaho yegujwe ku nshuro ya 9
Inteko Ishinga Amategeko ya Peru yatoye ishyigikira icyemezo cyo kweguza Perezida Dina Boluarte, kubera ubwicanyi n’ibyaha bikomeje guhitana ubuzima bw’abantu muri icyo gihugu.
Perezida Dina, utarigeze yerekwa urukundo n’abo ayobora kuko akunzwe hagati ya 2-4%, yegujwe mu ijoro ryakeye ryo ku wa 09 Ukwakira nyuma yuko amashyaka atandukanye asabye ko yeguzwa; akaba yegujwe ku nshuro ya cyenda nyuma y’izindi nshuro umunani binanirana.
Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku kumweguza kubera impamvu z’imyitwarire ndetse bamuhamagaza muri iryo joro ngo aze kwitaba ariko ntiyaza bituma hafatwa umwanzuro wo kumweguza.
Abadepite 124 batoye bashyigikira ubwegure bwe ndetse Al Jazeera yatangaje ko Dina yagaragaje agasuzuguro ubwo yangaga kwitaba Inteko.
Dina yegujwe habura amezi atandatu gusa ngo igihugu cyinjire mu matora y’Umukuru w’Igihugu, bikaba byongereye ibiganiro mpaka kuri bamwe mu banyapolitiki bagaragaje ko kuva mu mwaka 2018 icyo gihugu kimaze kugira abaperezida 6.
Ukweguza Perezida Dina byaje bitunguranye nyuma y’amasaha make habaye kurasana mu gitaramo cyabereye mu muruwa mukuru Lima, bikaba byateye uburakari abaturage bagaragaza ko urugomo n’ibyaha bikomeje kwiyongera ubuyobozi burebera, bakavuga ko Guverinoma yananiwe gukemura ibyo bibazo.
Dina Boluarte, w’imyaka 63 yagiye ku butegetsi mu 2022 nyuma y’uko Perezida Pedro Castillo, akuweho akanafungwa azira gushaka gusesa Inteko Ishinga Amategeko.