U Rwanda na Misiri byakuriyeho viza abatunze Pasiporo z’akazi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 28, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Misiri byakuriyeho viza abatunze Pasiporo z’akazi zitungwa n’abagize Guverinoma, abadipolomate n’abandi bakozi bahawe ubutumwa na Leta bwo kujya hanze.

Iyi ntambwe yitezweho gufasha abayobozi ba Guverinoma n’abadipolomate kujya bagenderanira nta nkomyi mu ngendo z’akazi zigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier Jean Patrick wari uhagarariye u Rwanda, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri Badr Abdelatty.

Abo bayobozi bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), ahateraniye inama z’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ibaye ku nshuro ya 80 (UNGA80).

Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yashimangiye icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba mu Isi irusheho kwihuza mu kurushaho kubyara amahirwe n’ubukire busangiwe.

Isinywa ry’ayo masezerano rishimangira umusaruro w’uruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame aheruka kugirira i Cairo mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro mu muhezo na mugenzi we wa Misiri Fattah El-Sisi, bemeranya kurushaho kwimakaza umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Nyuma y’ibyo biganiro, abayobozi bombi bakurikiranye  isinywa ry’amasezerano atandukanye arimo ayo kongera umubano mu by’ishoramari, imicungire y’umutungo kamere w’amazi, guhana ubutaka bwifashishwa mu bikorwa by’iterambere n’ayo guteza imbere imijyi n’imiturire.

Abakuru b’Ibihugu byombi kandi bitabiriye ibiganiro byahuzaga amatsinda ahagarariye u Rwanda na Misiri mbere yo gushyira umukono kuri ayo masezerano afite uruhare rukomeye mu kurushaho kwimakaza umubano utanga umusaruro ufatika ku baturage b’impande zombi.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Misiri bifite amahirwe menshi yo kurushaho kwagura imikoranire itanga inyungu.

Ati: “U Rwanda na Misiri bifite amahirwe menshi yo kurushaho gukomeza umubano. Afurika ikungahaye ku mutungo kamere, ariko kugira ngo tuwungukireho by’ukuri, dukwiye kuwuhindura ibicuruzwa byongerewe agaciro.”

Yongeyeho ati: “Icyo dushaka ni uruhererekane rurambye rw’iterambere, ruteguye neza kandi ruzanira ubukire abaturage bacu.”

U Rwanda na Repububika y’Abarabu ya Misiri bikomeje kwishimira umusaruro w’umubano bifitanye umaze imyaka isaga 55.

Amasezerano mashya yasinywe aje yongerera imbaraga ubufatanye ibihugu byombi bisanganywe mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ubuzima, igisirikare, ibikorwa remezo n’uburezi.

Guverinomaya Misiri ikomeje gushima umuvuduko w’iterambere ry’umubano w’icyo gihugu n’u Rwanda ndetse igashomangira ko yiteguye gukomeza gushyigikira intambwe nziza ikomeje guterwa mu butwererane mu by’ubukungu, ubucuruzi n’iterambere muri rusange.

Ibihugu byombi byizera kandi ko ubufatanye bwabyo buzarushaho kugirira akamaro abaturage babyo ari na ko bitanga umusanzu mu kurushaho kwimakaza ukwihuza kw’Afurika, guharanira iterambere n’umutekano urambye.

U Rwanda na Misiri bifitanye umubano mwiza umaze igihe kirekire, watangiye mu myaka ya 1970, aho Komisiyo Ihoraho y’Ubufatanye bwa mbere yashinzwe mu 1989.

U Rwanda na Misiri byashyize umukono ku masezerano akuriraho viza abatunze Pasiporo z’akazi
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 28, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE