10 August 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Iyo Putin aba umugore ntiyari gutera Ukraine- Boris Johnson

29 June 2022 - 08:13
Iyo Putin aba umugore ntiyari gutera Ukraine- Boris Johnson
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yavuze ko Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, atari kuba yarateye Ukraine iyo aza kuba ari umugore, yongeraho ko uyu mugabo wagaragaye ku ifarasi atambaye ishati n’isengeri ari “urugero rwiza rw’ubugabo bubi”.

Johnson yasabye ko “abagore barushaho kuba mu myanya y’ubutegetsi”, kuko iyo Putin aza kuba umugore atari kwishora mu ntambara z’ubugoryi n’ubwicanyi nk’uko yabigenje guhera taliki ya 24 Gashyantare 2022, ubwo yinjiraga muri Ukraine.

Johnson yavuze aya magambo mbere y’inama y’umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’u Burayi n’Amerika (OTAN/NATO), aho abawugize biga ku buryo bwo kwitwaramo ku nkeke zo mu gihe kiri imbere.

Muri iyi nama ibera i Madrid mu murwa mukuru wa Espagne, Johnson yitezwe gusaba abanyamuryango bagenzi be kongera ingengo y’imari ya gisirikare.

Byitezwe ko amafaranga u Bwongereza bukoresha mu ngengo y’imari ya gisirikare muri OTAN agera kuri 2.3% by’umusaruro mbumbe (GDP/PIB) muri uyu mwaka kubera ishoramari mu bya gisirikare.

Byitezwe kandi ko ubufasha bwa gisirikare u Bwongereza buha Ukraine bugera kuri miliyari 1.3 y’amapawundi, nkuko leta y’u Bwongereza yabivuze.

Ibindi bihugu byinshi mu bigize OTAN ntibyageze ku ntego yo gutanga umusanzu wa 2% bya GDP, OTAN yari yashyizeho.

Ku wa Kabiri, Minisitiri w’ingabo z’u Bwongereza Ben Wallace yashishikarije Johnson kongera amafaranga Leta ishora mu gisirikare, kubera inkeke itewe n’u Burusiya.

Avuga nyuma y’inama y’itsinda ry’ibihugu bikize rya G7 mu mujyi wa Bavaria mu Budage, Johnson yagiranye ikiganiro n’igitangazamakuru ZDF cyo mu Budage.

Avuga ku buringanire bw’abagore n’abagabo no ku kamaro k’uburezi, yavuze ko “ucyeneye abagore benshi kurushaho mu myanya y’ubutegetsi”.

Johnson yagize ati: “Iyo Putin aza kuba ari umugore, biragaragara ko atari we, ariko iyo aza kuba ari we, rwose sintekereza ko yari kuba yarishoye mu gitero cy’intambara y’ubusazi, yo kurata ubugabo hamwe n’urugomo mu buryo bumeze nkuko yabigenje”.

“Niba ushaka urugero rwiza rw’ubugabo bubi, ni byo arimo gukora muri Ukraine”.

Johnson yanavuze ko nubwo abategetsi bo muri G7 bashaka “cyane” ko intambara irangira muri Ukraine, ubu “nta masezerano” ahari.

Ariko yanavuze ko iyo nama yabaye “nziza cyane” kuko abategetsi “barushijeho kwegera” kugera ku masezerano.

Johnson yavuze ko uburengerazuba (Uburayi n’Amerika) bugomba gufasha uburyo bw’amayeri ya gisirikare ya Ukraine, mu rwego rwo gutuma Perezida Volodymyr Zelensky aba “mu mwanya mwiza cyane ushoboka” mu biganiro n’u Burusiya “igihe ibiganiro bizaba bije [bibayeho]”.

Inama ya OTAN i Madrid ibaye nyuma y’amakuru yuko Turikiya yageze ku masezerano na Finland na Sweden (Suède), akuraho imbogamizi ya nyuma yo kuba ibi bihugu byashobora kwinjira muri OTAN.

BBC

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Rwamagana:  Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

Rwamagana: Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

August 10, 2022
USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

August 10, 2022
Ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 3,866,583

Ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 3,866,583

August 10, 2022
APR FC  izahura na US Monastir, AS Kigali ihure na  ASA Telecom mu mikino y’Afurika

APR FC  izahura na US Monastir, AS Kigali ihure na  ASA Telecom mu mikino y’Afurika

August 10, 2022
Amarushanwa n’ibikorwa bya Siporo u Rwanda rwakiriye byinjije miliyari 30 Frw

Amarushanwa n’ibikorwa bya Siporo u Rwanda rwakiriye byinjije miliyari 30 Frw

August 10, 2022
Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima

Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima

August 9, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Rwamagana:  Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

Rwamagana: Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

August 10, 2022
USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

August 10, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.