Gakenke: Kubamba ingoma bimwinjiriza miliyoni 1,5 ku mwaka

Mugwaneza Jean w’imyaka 68 wo mu Kagari ka Huro, mu Murenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke, avuga ko amaze imyaka myinshi abamba ingoma, umuco avuga ko awukomora ku babyeyi be, ndetse akemeza ko ari rwo ruganda rwe nyakuri.
Yinjiza amafaranga agera ku bihumbi 500 mu mezi 4, bityo ku mwaka akaba akorera miliyoni imwe n’igice (1,500,000 Frw). Ayo mafaranga yamufashije kwiyubakira inzu y’agaciro ka miliyoni 6 Frw no kugira imirima ifite agaciro ka miliyoni 12 Frw.
Mu buhamya bwe, Mugwaneza avuga ko ingoma ze zikunzwe cyane n’amatorero atandukanye ndetse n’abanyamadini, kuko ari bo benshi baza kuzigura.
Ingoma imwe ayigurisha amafaranga ibihumbi 180 Frw, kandi ku mwaka aba yakoze ingoma zibarirwa hagati ya 20 na 25, bitewe n’igihe n’ubushobozi.
Yagize ati: “Kuva na kera kubamba ingoma byari mu muco w’Umunyarwanda. Njye nashatse kutawureka, ahubwo ngerageza kuwubyaza umusaruro, kandi mbona kuri ubu isoko rihari. Abanyamadini n’amatorero bambaza ingoma kenshi, kandi bigatuma mbasha kwiteza imbere, aho ntabura nibura miliyoni imwe yanjye n’igice ku mwaka.”
Uretse ubucuruzi bw’ingoma, Mugwaneza afite itsinda ry’abakaraza rigizwe n’abantu 12, bakoresha izo ngoma mu birori bitandukanye, bakishimira abashyitsi ndetse bakabyinira abaje gusura mu Ivubiro rya Huro, ahantu hafatwa nk’abumbatiye amateka y’u Rwanda n’umuco.
Abaturage bo mu gace atuyemo bavuga ko Mugwaneza ari urugero rwiza rwo gukomeza guha agaciro umuco Nyarwanda nk’uko Muhire Jean de Dieu abivuga.
Yagize ati: “Uyu musaza yaduhaye isomo ko muco atari ibintu byo gusuzugura, ahubwo ari isoko y’imibereho. Kuri we kubamba ingoma byamukuye mu bukene kuko iyo ugeze iwe usanga ari umuntu wifashije, ibi byose abikesha kubamba ingoma, ikindi ni uko abana bacu na bo bagenda basobanukirwa uburyo ingoma bavuza iboneka.”
Mukankubito Louise na we yagize ati: “Iyo abashyitsi baje gusura aha i Huro, birabashimisha kubera kubona abakaraza 12 b’umusaza Mugwaneza. Abasura bose baranyurwa, natwe bigatuma dutekereza ko aho dutuye hashobora no kuba isoko ry’ubukerarugendo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine ashima uruhare rwa Mugwaneza mu kubyaza umusaruro umuco nyarwanda. Yavuze ko ari urugero rukwiye gukurikizwa n’abandi baturage, kuko gufata umuco nk’igisubizo byongera agaciro k’akarere.
Yagize ati: “Mugwaneza Jean ni umwe mu baturage baduhesha ishema. Kubona umuntu w’imyaka 68 akiri ku ruhembe rwo kurengera umuco no kuwubyaza inyungu mu mibereho ye, ni ubutumwa bukomeye ku rubyiruko. Ubuyobozi buzakomeza kumushyigikira kugira ngo n’ibikorwa bye bibashe gufasha n’abandi.”
Uyu muyobozi yongeraho ko ubu buhamya bwa Mugwaneza Jean n’abaturage b’i Huro bugaragaza ko umuco gakondo ushobora kuba igisubizo cy’ubuzima bwiza n’iterambere rirambye mu Rwanda.


