Amajyaruguru: Umwana ¼ aba afite ikibazo cy’igwingira

Ikibazo cy’igwingira kiri mu bihangayikishije mu Ntara y’Amajyaruguru, kuko umwana 1 kuri 4 aba afite ikibazo cy’igwingira, abayobozi bakaba biyemeje ko bagiye kucyitaho by’umwihariko.
Byakomojweho ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique n’abayobozi batandukanye muri iyo Ntara, bahuriye mu nama mpuzabikorwa y’Intara y’Amajyaruguru yabereye mu Karere ka Musanze, biyemeza ko bagiye gukora uko bashoboye ikibazo cy’igwingira kigakemuka.
Yabasabye kugikemura mu buryo bushoboka badatinze, kigashakirwa umuti.
Yagize ati: “Mukoreibishoboka byose, iki kibazo gihabwe umwihariko, abo bana bitabweho kuko ari bo Rwanda rw’ejo.”
Muri iyo nama hanagarutswe no ku zindi ngingo zijyanye n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange nko gukura abaturage mu bukene kuko nabyo byagirana isano n’ikibazo cy’igwingira.
Yagize ati: “Hitabwe no ku bibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ryabo, kuko nabyo byagira aho bihurira n’icyo kibazo cy’igwingira.”
Byaganiriweho nyuma yuko Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahune Maurice yagaragaje uko Intara ihagaze mu nzego zitandukanye n’ingamba zafashwe mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’umuturage, birimo imirire mibi n’igwingira, umwanda, abana bata ishuri n’ibindi.
Umwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bari muri iyo nama, yavuze ko bagiye gukora uko bashoboye bakamenya abo bana bakigaragarwaho n’igwingira, ntibahere ku mibare, ahubwo bakamenya neza abo ari bo, kugira ngo ricike burundu.
Yagize ati: Ku kijyanye n’igwingira turava ku mibare ahubwo tumenye nhgo ni bande, tukamenya umwirondoro we wose noneho binadufashe kuba twaherekeza abafatanyabikorwa tugira, bityo ikibazo gikemurwe haherewe mu mizi.”
Mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwa imiryango isaga ibihumbi 130 igikeneye gufashwa kwivana mu bukene, kandi imiryango ingana na 3,2% by’abaturage iri mu bukene bukabije.
Minisitiri yasabye abayobozi ko abo baturage bagomba kubuvanwamo burundu aho kwiha intego yo kubugabanya.
Yagize ati: “Abo baturage bari mu bukene, bagomba kubuvanwamo burundu nta kuvuga ngo ubu turageza kuri 2% cyangwa se 1%, ahubwo abo baturage bagomba guhabwa umwihariko, ubukene bukabije bukarandurwa burundu.”
Abayobozi bo mu Nzego z’ibanze bavuga ko muri rusange bagiye kurushaho kwita ku bibazo byose bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage kandi ko kubakura mu bukene bishoboka.
Basobanuye ko hari uburyo bwinshi bwafasha mu bibazo bihari, kuko hari ubwo umufatanyabikorwa abaza icyo yafasha, ubwo rero biyemeje ko bagiye kumenya neza umwirondoro w’abafite ibibazo bityo byoroha kubikemura.
Abateraniye mu nama barebeye hamwe aho iyi Ntara igeze ishyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zijyanye na Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere NST2, bunguranye ibitekerezo hagamijwe gufata ingamba zo kurushaho kuzishyira mu bikorwa mu buryo bukwiye no kuzihutisha.




