Harry Hudson yegukanye Umudali wa Zahabu mu ngimbi, Ntirenganya asoza Isiganwa

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 26, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Umwongereza, Harry Hudson yegukanye Umudali wa Zahabu mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) mu bahungu bari munsi y’imyaka 19 (Men Junior) nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 55 n’amasegonda 19.

Kuri uyu wa Gatanu, ya 26 Nzeri 2025, hakinwe umunsi wa gatanu wa Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali ku nshuro ya 98, ahakinwe amasiganwa yo mu muhanda (Road Race) mu bahungu bari munsi y’imyaka 19 (Men Junior) barushanwa ku ntera y’ibilometero 119,3.

Abakinnyi bahagurukiye kuri Kigali Convention Centre bafata umuhanda ujya i Nyarutarama [mu Kabuga] banyuze ku Gishushu (RDB), bakase bagana kuri Kigali Golf Club, bazamuka bagana Kimicanga ku buryo bazamutse mu muhanda w’amabuye wa Kimihurura [Kwa Mignonne], bakomeje bongera kunyura kuri KCC.

Iyi ntera ni yo bazengurutse inshuro umunani, ku ntera y’ibilometero 119,3 mu gihe akazamuka karimo karekare ari ibilometero 2,4.

Habura ibilometero 36 Harry Hudson yafashe icyemezo ayobora isiganwa ari imbere wenyine.

Mu bilometero bitanu bya nyuma, Umufaransa Johan Blanc na Javier Cubillas wo muri Espagne na Noval Benjamín bakurikiye Harry Hudson wari wabasize amasegonda 13 mu gihe bitegura kuzamuka kwa Mignonne.

Harry Hudson w’imyaka 18 yageze Kigali Convection Center ari imbere maze yegukana isiganwa nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 55 n’amasegonda 19.

Umufaransa Johan Blanc yabaye uwa kabiri yasizwe amasegonda 16 nk’uko bimeze ku Munya-Pologne, Jackowiak Jan Michal, wabaye uwa gatatu.

Umunyarwanda Ntirenganya Moise w’imyaka 18 wari kumwe na Nkurikiyinka Jackson ni we wenyine wasoje isiganwa ari ku mwanya 66, aho yasizwe iminota 14 n’amasegonda 13.

Mu 2024, i Zurich, ntiyasoje isiganwa ryo mu muhanda yakinnye nk’uko byagenze no kuri Nshutiraguma Kevin bari kumwe.

Abakinnyi 75 barimo Nkurikiyinka Jackson ni bo batasoje isiganwa ry’uyu munsi.

Guhera saa sita kugeza saa kumi n’Igice harakina abahungu batarengeje imyaka 23, bo barakina intera y’ibilometero 164,6.

U Rwanda ruhagarariwe na Niyonkuru Samuel, Ruhumuriza Aime, Tuyizere Etienne na Ufitimana Shadrack.

Abakinnnyi bahize abandi mu ngimbi ziri munsi y’imyaka 19
Harry Hudson yegukanye umudali wa zahabu muri Shampiyona y’Isi mu ngimbi
Ubwo Abakinnyi bari bahagarutse kuri Kigali Convention Center
Harry Hudson ni we mukinnyi wa mbere ku Isi mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) mu bahungu bari munsi y’imyaka 19
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 26, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE