Rwanda na Hongrie mu bufatanye buteza imbere siporo

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 23, 2025
  • Hashize amasaha 20
Image

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Hongrie zinjiye mu bufatanye binyuze mu masezerano mashya yo guteza imbere siporo.

Ni amasezerano yasinyiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’amerika mu Mujyi wa New York, ku wa 22 Nzeri 2025.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Hongrie Péter Szijjártó, ni bo bayashyizeho umukono bakaba bari mu Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Loni.

Aya masezerano agaragaza uko siporo iri kuba umuyoboro mushya wo gukomeza guhuza ibihugu byombi no guharanira iterambere ryabyo.

Ni nyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri Nduhungirehe na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, bagiriye muri Hongrie muri Gicurasi 2025, aho basuye ibikorwa by’imikino bitandukanye birimo imihanda yaberamo amasiganwa y’imodoka za Formula 1 n’irushanwa rikomeye ry’amagare rya muri icyo gihugu “Tour de Hongrie.”

Ubufatanye bw’ibihugu byombi ntibugarukiye mu mikino gusa, ahubwo bwiyongera ku bindi byiciro birimo uburezi, gucunga umutungo kamere w’amazi, ishoramari n’ububanyi n’amahanga.

U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo i Budapest, muri Hongrie, mu kwezi k’Ukuboza 2023, mu gihe icyo gihugu cyafunguye ibiro  bya Ambasade i Kigali muri Kanama 2023.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye kandi amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere no guha buruse abanyeshuri b’Abanyarwanda zo kujya kwiga muri icyo gihugu ndetse no gufatanya mu by’ubuvuzi.

U Rwanda na Hongiria mu bufatanye buteza imbere siporo
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 23, 2025
  • Hashize amasaha 20
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE