Amagare: Bäckstedt yegukanye ITT mu bakobwa batarengeje imyaka 23

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 22, 2025
  • Hashize iminsi 2
Image

Umwongerezakazi Zoe Bäckstedt, yegukanye Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare mu cyiciro cyo gusiganwa n’ibihe ku bakobwa batarengeje imyaka 23 mu bagore (ITT) akoresheje iminota 30 n’amasegonda 56. 

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, ni bwo hakinwe umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Isi y’Amagare mu byiciro by’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 23 basiganwa n’igihe [ITT

Umunyarwandakazi Nyirarukundo Claudette, ni we wabimburiye abandi guhaguruka muri BK Arena ahatangirijwe iri siganwa, agera kuri Kigali Convention Centre mu rugendo rw’intera y’ibilometero 22,6 akoresheje iminota 37 n’amasegonda 14.

Zoe Bäckstedt wahagurutse nyuma y’abandi agerageje gukoresha umuvuduko wo hejuru ndetse anyura kuri Marie Schreiber wahagurutse iminota itatu mbere ye.

Uyu mukinnyi w’imyaka 20 yamweretse igihandure amunyuraho, ndetse amutanga kuri Kigali Convention Centre yegukanye umudali wa Zahabu muri ITT y’abakobwa batarengeje imyaka 23 nyuma yo gukoresha iminota 30 n’amasegonda 56 ku ntera y’ibilometero 22,6.

Yakurikiwe na Viktoria Chladoñova wo muri Slovakia yarushije umunota n’amasegonda 50 naho Federica Venturelli wo mu Butaliyani aba uwa gatatu.

Umunyarwanda waje hafi yabaye Ntakirutimana Martha wabaye uwa 27 arushwa iminota itanu n’amasegonda 31.

Ni mu gihe Nyirarukundo Claudette,wabimburiye abandi , yabaye uwa 31 arushwa iminota itandatu n’amasegonda 18.

Aba bakinnyi bombi bazongera gukina ku wa kane, mu isiganwa ryo mu muhanda (Road Race).

Muri rusange abakinnyi 47 ni bo bari batangiye iri siganwa ry’abakobwa, babiri ntibasoza. Ni mu gihe abandi batatu batakinnye kuko bose hamwe bagombaga kuba 50.

Isiganwa rirakomeza hakinwa icyiciro cy’abahungu basiganwa n’ibihe ku ntera y’ibilometero 31,2.

Zoe Bäckstedt ni we mukinnyi wa mbere ku Isi kugeza ubu mu gusiganwa n’ibihe mu bakobwa batarengeje imyaka 23
Zoe Bäckstedt yegukanye Shampiyona y’Isi mu bakobwa batarangeje imyaka 23 muri ITT
Ubwo Zoe Bäckstedt yasesekaraga kuri Kigali Convection Centre
Viktoria Chladoñova wo muri Slovakia yabaye Uwa kabiri
Zoe Bäckstedt yishimira Umudali wa Zahabu yegukanye
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 22, 2025
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE