Ubukungu bw’u Rwanda burarushaho gutanga icyizere ku bashoramari 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 22, 2025
  • Hashize iminsi 2
Image

Ikigo Mpuzamahanga gisesengura Amanota y’Inguzanyo z’Ibihugu, Fitch Ratings, cyahinduye amanota y’u Rwanda, kigaragaza ko habayeho impinduka nziza mu kugabanya ibyago byo kutishyura inguzanyo byagabanyutse cyane bikava kuri “negative” (mu kaga) bikagera kuri “stable” (bihagaze neza).

Icyo kigo gihamya ko ayo amanota ari ay’igihe kirekire ku nguzanyo mu madovize ku gipimo cya “B+.”

Izi mpinduka zishingiye ku buryo u Rwanda rwagaragaje imbaraga n’ubuyobozi bukomeye, gukomeza kubona inguzanyo ku giciro gito, hamwe no kuzahuka k’ubukungu cyane cyane mu bukerarugendo no mu nganda.

Nk’uko Fitch ibivuga, kuba u Rwanda rufite amanota ahamye (stable outlook) biterwa n’uburyo igihugu kiyobora neza ubukungu, gucunga neza  inkunga itangwa n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, ndetse n’iterambere ryitezwe riturutse ku mishinga y’ibikorwa remezo n’indi mishinga y’iterambere.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko bigaragaza icyizere ku bushobozi bw’u Rwanda mu gucunga imyenda no gukomeza kuzamura ubukungu nubwo hari ibibazo by’ubukungu ku rwego rw’Isi.

Yagize ati: “Aya manota agaragaza icyizere abashoramari n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bafitiye politiki z’u Rwanda n’ubushobozi bw’ubukungu bwarwo. Bizatuma Igihugu kibasha kubona imari ku nguzanyo ku giciro gito kugira ngo gishore mu mishinga y’ibanze y’iterambere.”

Yashimangiye ko ingamba zirimo gushyira imbaraga mu kongera ubwoko bw’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, guteza imbere inganda, no gukurura ishoramari ry’abikorera ari ingenzi kugira ngo ubukungu bukomeze kuzamuka.

Abasesenguzi bavuga ko kuba u Rwanda rufite amanota ahamye bituma ruba igihugu cyizewe ku isoko mpuzamahanga ry’imari, bigaragaza ko ibyago byagabanyutse kandi bikongera icyizere cy’abashoramari.

Fitch kandi yavuze ko hari ibibazo bikiriho, birimo kuba umubare w’imyenda uri hejuru ugereranyije n’umusaruro mbumbe (GDP) w’u Rwanda, ndetse n’uburyo igihugu cyahungabanywa n’ibibazo by’amahanga.

Icyakora, amateka y’u Rwanda yerekanye ko rufite gahunda ihamye mu gushyira mu bikorwa impinduka, hamwe n’inkunga y’imiryango mpuzamahanga, bigabanya ibyo byago.

Murangwa yemeje ko u Rwanda rukomeje kuba indahemuka mu gucunga neza imyenda, gukoresha neza ingengo y’imari, no gukomeza inzira y’iterambere rirambye.

Ati: “Ibi ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’u Rwanda rwo kubaka ubukungu burambye kandi bwimakaje ukwishyira ukizana kwa bose.”

U Rwanda ruhagaze neza mu mishinga y’ibikorwa remezo n’indi mishinga y’iterambere
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 22, 2025
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE