Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare ikomeje ku munsi wayo wa kabiri (Live)

Muhawe ikaze muri shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare ku munsi wayo wa kabiri. Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nzeri 2025, abakinnyi mu cyiciro cy’abagore bari munsi y’imyaka 23 (Under 23 ITT) barakina basiganwa n’ibihe, ibizwi nka Women Elite Individual Time Trial-ITT).
Shampiyona y’Isi y’Umukino w’amagare, ni irushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi rigahuza abakinnyi batandukanye bakomeye baturuka imihanda yose.
Abakinnyi bakina bahagarariye ibihugu byabo, bitandukanye n’uko bitabira andi marushanwa akomeye arimo nka ‘Tour de France’ kuko yo bayakinira mu makipe baba bakoreramo akazi. Kubyumva neza twakoresha inyito ‘Igikombe cy’Isi cy’Ibihugu’.
Ni shampiyona yatangiye gukinwa mu mwaka w’i 1921 itangira ikinwa n’abatarabigize umwuga, mu cyiciro cy’abagabo gusa.
Nyuma y’imyaka itandatu mu 1927 nibwo Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare mu muhanda yatangiye mu buryo bw’ababigize umwuga, kugeza aho ririmo kubera mu Rwanda nyuma y’imyaka 103 ibayeho.
Nyuma yo gutangira ikinwa n’abatarabize umwuga, iki cyiciro cyakomeje no gukinwa imaze kuba iy’abanyamwuga kugeza mu 1995 ubwo cyakurwagamo kigasimbuzwa icy’abatarengeje imyaka 23 mu bagabo.
Ubwo iyi shampiyona yakinwaga ku nshuro ya mbere, yabereye Nürburgring mu gihugu cy’u Budage muri Nyakanga 1927 yegukanwe na Alfredo Binda ukomoka mu Butaliyani uri mu bakinnyi batanu bonyine banamaze kuyegukana inshuro nyinshi atwara umudali wa zahabu, aho kugeza ubu buri wese ayifite inshuro eshatu.
Kuva mu 1927, shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare yitabirwaga n’abagabo gusa, ariko mu 1958 ku nshuro ya mbere hongerwamo icyiciro cy’abagore, mu 1975 hongerwamo ibyiciro by’abakiri bato.
Mu 1994 nibwo hatangijwe igice cyo gusiganwa n’isaha umuntu ku giti cye (ITT) mu byiciro byose byakinwaga.
Bwa mbere mu 2022 hahembwe abitwaye neza, batarengeje imyaka 23 mu bagore, gusa icyo gihe bakinanaga n’abakuru muri iki cyiciro mu gihe 2025 i Kigali, mu mutima w’Afurika ku nshuro ya mbere kuri uyu mugabane, hakomeje kwandikwa amateka yo kuba ku nshuro ya mbere abatarengeje imyaka 23 mu bagore bagiye gukina ukwabo.
Imvaho Nshya yongeye kubaha ikaze ku munsi wa Kabiri wa shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare, aho mugiye kwihera ijisho uko abagore banyonga igare ku ntera y’ibilometero 18.3.
Abasiganwa barahagurukira kuri BK Arena i Remera – Kimironko (Simba Supermarket) – Rwahama – Chez Lando – Prince House – Sonatube – Nyanza – Gahanga ku isoko kugaruka Sonatube – Rwandex – Kanogo – Mediheal – Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) – Ku Muvunyi – KCC.
10h51’30”: Ku ikubitiro hahagurutse Umunyarwandakazi, Nyirarukundo Claudette, wavutse tariki 01 Mutarama 2003. Ni umukinnyi w’ikipe ya Black Mamba Development Squad yo mu gihugu cya Uganda kuva 2025.
10h53’00”: Umunya-Palmares De ARAUJO Carla arahagurutse.
10h54’30”: Umunyamisirikazi Alaliaa Darwish arahagurutse.
10h56’00”: Umunya-Palmares SAMSONOVA Anastasiya udafite igihugu ahagarariye na we arahagurutse.
11h02′: Claudette Nyirarukundo asigaje ibilometero 14.7 amaze gukoresha iminota 11.
11h05′: Umunya-Uganda Nantume Miria arahagurutse.
11h0930”: Umunya-Argentine Delfina Dibella arahagurutse.
11h10′: Hamaze guhaguruka abakinnyi 13 mu bakinnyi 50 bagomba gukina mu cyiciro cy’abagore mu isiganwa ITT.
11h15: Nyirarukundo asigaje kugenda intera y’ibilometero 9.3 akoresheje iminota 22.
11h20: Sonica Klopper wo muri Afurika y’Epfo arahagurutse.
11h22′: Claudette Nyirarukundo yatangiye kuzamuka kwa Mignone, asigaje ibilometero 2.3 amaze kugenda iminota 30.
11h25: Umunya-Uganda Nantume Miria asigaje ibilometero 12.5 amaze gukoresha iminota 19.
11h27′: Kugeza ubu hamaze guhaguruka abakinnyi 27 mu bakinnyi 50 barimo hgukina mu cyiciro cy’abagore bakina ku giti cyabo ibizwi nka ITT.
11H29′: Claudette Nyirarukundo ageze KCC akiri imbere y’abandi hakurikijwe uko bahagurutse. Akoresheje iminota 37’14”.
11h30: Kugeza ubu Alena Ivanchenko ni we wicaye ku ntebe ya mbere kuko amaze gukoresha iminota 17 akurikiwe na Anastaziya umaze gukoresha iminota 18, bombi nta gihugu bahagarariye.
11h37: Samsonova Anastasiya ahigitse Alena ku mwanya wa mbere w’agateganyo kuko amaze gukoresha iminota 26.
11h38: Hamaze guhaguruka abakinnyi 32 muri 50 bagomba gukina mu cyiciro cy’abagore batarengeje imyaka 23.
11h44: Alena Ivanchenko yongeye kwisubiza umwnaya wa mbere w’agateganyo.
11h45: Igihangange Anastasiya Samsonova ahise ahigika Alena ubu ni we uyoboye ku rutonde rw’agateganyo.
11h46: Alena Ivanchenko ageze KCC.
11h47: Umunyarwandakazi Marta Ntakirutimana arahagurutse mu gihe mugenzi we Nyirarukundo wahagurutse mbere, ubu yamaze kuruhuka na we akaba akurikiye uko bagenzi be bakomeje gusiganwa.
11h54′: Alena Ivanchenko aracyayoboye ku rutonde rw’agateganyo kuko afite ibihe bingana na 33’18’, akurikiwe n’Umunya-Canada Ava Holmgren wakoresheje 33’43”, akurikirwa na Anastasiya Samsonova.
Ni mu gihe Umunyarwandakazi uza ku mwanya wa hafi ari Claudette Nyirarukundo ari ku mwanya wa 7 aho yakoresheje 37.
12h02′: Hamaze guhaguruka abakinnyi 48 mu bakinnyi 50.
12h06: Kugeza ubu F Wilson-Haffenden ahigitse Alena wari ku mwanya wa mbere w’agateganyo kuko baracyarimo gukina. Akurikiwe na V.Chladonova ndetse na M. Couzens mu gihe Alena Ivanchenko ari ku mwanya wa 4.
12h11′: Mu barangije Umunya-Slovania, Viktoria Chladonova, ni we uyoboye urutonde rw’agateganyo aho yakoresheje 32’47”01 akurikiwe na Alena Ivanchenko, agakurikirwa n’Umunyamerikakazi Alli Anderson.
12h16: Kugeza ubu ku rutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere, nta Munyarwandakazi urugaragaraho.
12h24′: Umunyarwandakazi Martha Ntakirutimana ageze KCC akoresheje iminota 36.
12h36′: Umwongerezakazi, Zoe Jane Bäckstedt, wavutse tariki 24 Nzeri 2004, ufite uburebure bwa 1.76 ni we wegukanye iri siganwa akoresheje iminota 30’56”16 mu cyiciro cy’abagore bakina ITT.
Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni Martha Ntakirutimana, uri ku mwanya wa 27 aho yakoresheje 36’27”39.




