Rutsiro: Huzuye ibitaro bigezweho bizafasha abasaga miliyoni 5

Abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba begerejwe ibitaro bigezweho byubatse hafi y’inkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro, byitezweho gufasha abaturage basaga miliyoni eshanu barimo n’abazajya bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibyo bitaro byiswe ‘Kivu Hills Medical Center (KHMC)’ byubatswe kuri hegitari hefi ebyiri kuri umwe mu misozi iherereye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, bikaba byakiranywe urugwiro n’abaturage bo muri icyo gice bagorwaga n’ingendo ndende bakoraga bajya kwivuza mu Bitaro bya Murunda.
Abo baturage bavuga ko ab’amikoro make byabagoraga kugera ku Bitaro bya Murunda mu gihe babaga boherejwe n’Ikigo Nderabuzima cya Kinunu ngo bahabwe serivisi z’ubuvuzi zisumbuye, aho bamwe bakoraga urugendo rw’amasaha arenga ane n’amaguru.
Ubuyobozi bwa KHMC buvuga ko abavurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kinunu bagiye kujya bafashirizwa hafi bahabwa serivisi zitangwa n’ibitaro bitabasabye kongera gukora ingendo ndende.
Habiyambere Emmanuel utuye mu Kagari ka Bushaka, avuga ko bakiriye neza ibitaro bubakiwe kuko ibyo boherezwagaho biri kure.
Agira ati: “Kugira ngo ngere ku bitaro bya Murunda, binsaba amatike menshi cyane kuko kugerayo no kugaruka ni 6 000 Frw, kuva tubonye ibi bitaro urumva ko ari amahirwe akomeye.”
Kuva aho atuye n’aho ibitaro bya ‘Kivu Hills Medical Center’ biri, avuga ko nta metero 200 zirimo kuko ahakoresha iminota nk’igera kuri itatu gusa.
Mbere bararaga amajoro kugira ngo bagere ku Bitaro bya Murunda, banagerayo bakahasanga abarwayi benshi bigasaba ko bacumbika.
Prof. Kubwimana Chrysologue uri mu kiruhuko cy’izabukuru mu Murenge wa Boneza, yabwiye Imvaho Nshya ko nubwo Ibitaro bya Kivu Hills Medical Center bitaratangira gukora haza abaganga bo muri Amerika ari na bo bamuvuye.
Kuri we asanga ibi bitaro ari igisubizo ku batuye mu Karere ka Rutsiro n’abandi barimo abazajya bava muri RDC, kuko babwiwe ko bizaba biri ku rwego rwo hejuru.
Akomeza agira ati: “Ni igitangaza kuko kugira ibitaro nk’ibi ukagira abantu baza kukuvura, ni ukuri twari tubikeneye, ibyari bugufi biri mu birometero 25, ibindi bitaro byari bihari ni ibyo ku Gisenyi, ubu narwaraga umutwe nkajya i Kigali muri make biraturuhuye.”
Harindintwari Théogène avuga ko ikibazo cyari kibagoye ari icy’uburwayi bagiraga bakagorwa no kujya kwivuriza kure.
Agira ati: “Mbere twivurizaga ku Kigo Nderabuzima cya Kinunu batwohereza ku Bitaro bya Murunda bikatubera umuzigo kuko ari kure kandi bisaba amafaranga menshi y’urugendo.”
Akomeza agira ati: “Iyo mvuye mu rugo kugera i Murunda nahakoreshaga amasaha abiri, kuva mu rugo ngera hano nkoresha iminota 20 kuko mpagenda buri munsi bitewe n’uko nanahabonye akazi.”
Mukandekezi Zibia w’imyaka 70 utuye muri Santeri ya Kinunu, avuga ko amaze kwivuriza muri ibyo bitaro inshuro eshatu kubera ko ari hafi y’aho atuye.
Ati: “Kuva iwanjye ngera hano mpakoresha iminota 10. Kuba twarubakiwe ibi bitaro ni amahirwe menshi, turishimye cyane kuko ivuriro rituri hafi.”
Avuga kandi ko kuva aho atuye ajya ku Bitaro bya Murunda yakoreshaga amasaha ane n’amaguru, yatega moto bikamusaba kuba afite nibura amafaranga y’u Rwanda 10 000.
Munyamahoro Muhizi Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, yabwiye Imvaho Nshya ko hari abaturage boherezwaga ku Bitaro bya Murunda bakora urugendo rw’ibilometero bitari munsi ya 20 n’amaguru.
Ati: “Kugira ngo umuturage afate umwanya ajye kwivuriza aho hantu ni umuturage wishoboye. Ibindi bitaro nibura wavuga ko biri hafi ni iby’i Gisenyi. Bisaba kunyura mu mazi, urugendo rwo mu mazi muraruzi, baba bahetse abana, abandi baba bananiwe ariko kubona ibitaro bitwegereye, mu izina ry’ubuyobozi twarishimye cyane.”
Ahamya ko abaturage bagiye kujya bakoresha Mituweli mu bitaro bya Kivu Hills Medical Center.
Barb Culver, n’umuryango we b’Abanyamerika bagize uruhare runini mu iyubakwa ry’ibi bitaro; avuga ko bishimishije kubaka igikorwa remezo cy’ubuvuzi kuko bikomeza ibyishimo by’abaturage.
Avuga ko mu gihe abaturage bazaba baje kwivuza abaganga bagomba gufata umwanya no kwibuka kubatega amatwi kuko buri wese akeneye kuvurwa neza.
John Gasangwa Umuyobozi w’Umuryango Arise Rwanda wubatse iryo vuriro, yavuze ko ibi bitaro bizaba biri ku rwego rw’ibitaro byigisha mu myaka ine iri imbere.
Serivisi zizatangirwamo ubwo bizaba bitangiye gukora mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza ni iz’amenyo, amaso, kubaga amagufwa no kwita ku ndwara z’abagore ariko hakaba n’abivuza bataha.
Akomeza agira ati: “Umuturage azajya akoresha mituweli kubera ko ibitaro twabyubakiye abaturage n’undi muturage wese yakoherezwa hano akivuza.”
Ubwo hamurikagwa inyubako z’ibitaro ku wa 17 Nzeri, Gasangwa yavuze ko hakomeje kuza abaganga bo muri Amerika bakavura abaturage bakongera bakagenda.
Ati: “Icyumweru gishize haje abaganga 18 kandi bakajya no kuvurira ku bitaro by’umwami Faisal.”
Umuhuzabikorwa wa Arise Rwanda Ministries, Rukundo Mugisha Darius, yabwiye Imvaho Nshya ko Kivu Hills Medical Center ifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 200 ku munsi bivuza bataha na 80 bakwivuza bari mu bitaro.
Bifite ibyumba bitatu byashyirwamo abarwaye bari mu kato, aho ababyeyi babyarira, aho bakirira abivuza bataha, icyumba cy’imiti, serivisi zo kunyuza abantu mu cyuma.
Rukundo avuga ko Kivu Hills Medical Center ifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 2 mu minota irindwi, kandi ko bizatangirana n’abaganga 20.
Ibitaro bifite ibyumba 3 byo kubagiramo abarwayi, muri Mutarama 2026 bikaba bizaba bikora cyane ko ibikoresho hafi ya byose byamaze kuhagera.









