Umukinnyi w’umwaka azajya ahembwa imodoka nshya ya miliyoni 15 Frw

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cya ePoBox gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu kohererezanya ubutumwa, aho iki kigo kizajya gihemba umukinnyi w’umwaka imodoka ifite agaciro ma miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aya masezerano y’umwaka umwe yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2025, avuga ko ePo Box izajya ihemba umukinnyi wahize abandi mu cyumweru (Player of The Week) n’uwahize abandi mu mwaka w’imikino.
Ni ho umukinnyi wahize abandi (Player of the Season) azahembwa imodoka nshya ifite agaciro ka miliyoni 15 Frw, akaba ari bwo bwa mbere iyo ntambwe itewe muri ruhago nyarwanda.
Umufana witwaye neza (Fan of the Match) kuri buri mukino azajya ahembwa 25.000 Frw, umukinnyi witwaye neza mu cyumweru ahabwe 200.000 Frw.
Umuyobozi (Chairman) wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yavuze ko ibihembo bizazamura Shampiyona.
Yagize ati “Biraza kuzamura ihangana muri Shampiyona kuko abakinnyi bose bazaba bifuza kuba abakinnyi b’icyumweru. Ikindi ni uko abakinnyi bazakora cyane kugeza ku munsi wa nyuma kuko buri wese azaba ari we wifuza gutwara iriya modoka.”


