Umubano w’u Rwanda ntiwahinduwe no kwamagana ibitero bya Isiraheli i Doha

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 18, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye, Olivier Nduhungirehe, yongeye gushimangira ko umubano w’u Rwanda na Israheli mu bya dipolomasi utahinduwe no kwamagana ibitero by’indege bya Israheli i Doha muri Qatar, no gusaba kubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize tariki 9 Nzeri, Ingabo z’Israheli zagabye ibitero by’indege i Doha, zigamije kwica abayobozi bakuru b’umutwe wa Hamas.

Leta y’u Rwanda yahise yamaganye ibitero byahitanye abaturage ba Qatar, ibigaragaza nk’ikibazo gikomeye cyo kuvogera amahame mpuzamahanga no guteza akaga ku bijyanye n’umutekano.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Nduhungirehe, yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 18 Nzeri 2025 ubwo yagezaga ishusho rusange y’imibanire y’u Rwanda n’amahanga ku bagize Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO).

Yagize ati: “U Rwanda rufite impungenge zikomeye ku bibera muri Gaza muri iki gihe. Twizera tudashidikanya ko amahoro mu karere azagaruka binyuze mu guhagarika imirwano ako kanya no kugirana ibiganiro bya politiki byimbitse.”

Yavuze ko u Rwanda rwamaganye ibitero byagabwe na Israheli i Doha muri Qatar, kuko rwizeye ko amahoro arambye atashoboka hatabayeho igisubizo cy’ibihugu bibiri, aho Israheli yizezwa umutekano ubarinda iterabwoba, naho Palesitina ikabaho nk’igihugu gifite agaciro kandi gitekanye.

Mu biganiro byabereye mu Kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye i Geneve ku wa 16 Nzeri, u Rwanda rwasabye ko habaho kubazwa inshingano ku bitero bya Israheli i Doha, ruvuga ko guhonyora amategeko mpuzamahanga bidakwiye guhita gutyo bidatanzweho ubusobanuro.

Nduhungirehe yashimangiye kandi ko Kigali yagejeje ku gihugu cya Israheli imyanzuro yayo mu buryo bweruye, ndetse inatanga ubutabazi muri Gaza.

Ati: “Twatanze ubutabazi muri Gaza inshuro eshatu, burimo imiti, ibiribwa n’indi nkunga y’ibanze, kandi uruhande rwacu ntirwahindutse na gato.”

Uruhande rw’u Rwanda rushingiye ku gusaba kubahiriza amategeko mpuzamahanga. Imiyoborere ishingiye ishingiye ku mategeko mpuzamahanga yahungabanyijwe n’ibitero bya Israheli muri Qatar, kandi ngo si byiza ko igihugu icyo ari cyo cyose cyikorera icyo gishaka kititaye ku mahame mpuzamahanga.

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko Rwanda rushyigikiye umuhate wa Qatar mu kunga impande zombi no guteza imbere ibiganiro hagati ya Israheli na Palesitina, agashimangira ko ubwumvikane n’ibiganiro ari byo nzira yonyine izageza ku mahoro arambye.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 18, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE