Amb. Nduhungirehe yagaragaje uko umubano w’u Rwanda n’amahanga uhagaze

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro n’abagize Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ku ishusho y’imibanire y’u Rwanda n’amahanga muri iki gihe.
Muri ibyo biganiro, Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko muri rusange umubano w’u Rwanda n’amahanga uhagaze neza, ariko hari n’ahakigaragara ibibazo mu mibanire.
Amb Nduhungirehe yavuze ko imibanire y’u Rwanda n’amahanga ihagaze neza biturutse ku izina u Rwanda rumaze kubaka mu mahanga, rubikesha imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame ndetse n’ibikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rumaze kugeraho.
Yavuze ko u Rwanda rwafunguye ambasade 47 z’ibihugu by’amahanga harimo ambasade 10 zafunguwe kuva mu 2019 hano mu Mujyi wa Kigali.
Ku birebana n’umutekano yagarutse ku masezerano ya Washington agamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo (RDC) n’icya FDLR aho yavuze ko hari gukorwa inama zitandukanye zigamije gutanga umusaruro uhamye mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rugifite impungenge zo kuba kugeza ubu nta bushake RDC ifite mu gukemura icyo kibazo.
Izo mpungenge, u Rwanda ruzishingira ku kuba imvugo zibiba urwango zikomeje kimwe n’ibitero bigabwa kuri M23 zikomeza kwiyongera, kandi Abatutsi baba muri RDC bakaba bakomeje kwibasirwa nabo mu mutrwe wa Wazalendo washyizwho na Leta ya Congo.
Amb.Nduhungirehe yanagarutse ku Burundi bwakajije umurego mu gufatanya na RDC mu ntambara irimo kubera mu burasirazuba bwa RDC.
Yavuze kandi ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wajemo agatotsi kuko yohereje ingabo muri RDC. Kimwe n’ibihugu byo mu Burayi harimo u Bubiligi na bimwe mu bihugu byo muri Amerika ya Ruguru.

