Amadini n’amatorero mu Rwanda bibonwamo ibyago by’iyezandonke n’ibikorwa by’iterabwoba

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 17, 2025
  • Hashize amasaha 11
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko imiryango itari iya Leta ishingiye ku myemerere (FBOs) ari yo ifite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’iyezandonke ndetse n’ibikorwa by’iterabwoba.

Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri 2025, ubwo RGB yaganiraga n’imiryango ishingiye ku myemerere ikorera mu Rwanda ku bijyanye na politiki nshya yashyizweho igamije kurwanya iyezandonke no gufasha ibikorwa by’iterabwoba.

RGB isobanura ko impamvu nyamukuru ari uko amafaranga menshi akoreshwa n’iyo miryango aturuka cyane cyane ku baterankunga bo mu mahanga, bityo bikaba byaba icyuho cyo kujyanwa mu bikorwa by’iyezandonke cyangwa bigakomoka ku mitwe y’iterabwoba.

Umuyobozi Mukuru wa RGB Dr Uwicyeza Picard, yagize ati: “Imiryango yose itari iya Leta, irimo n’ishingiye ku myemerere, twaragenzuye dusanga ari ho hari ibyago byinshi by’iyezandonke no gufasha ibikorwa by’iterabwoba. Ni yo mpamvu hashyizweho politiki nshya yo kubikumira, kuko inkunga nyinshi ituruka hanze kandi zishobora kuba inzira byakorerwamo.”

Yasabye abayobora iyo miryango kujya babanza gusuzuma neza inkomoko n’isoko y’inkunga zituruka cyane cyane mu mahanga, kugira ngo birinde ko zakwinjiza ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

RGB yemeza ko kugeza ubu nta bikorwa by’iyezandonke cyangwa ibishyigikira iterabwoba biragaragara mu madini n’amatorero yo mu Rwanda.

Abayobozi batandukanye b’amadini n’imiryango ishingiye ku myemerere bashimangiye ko ayo mabwiriza mashya ari ingenzi.

Kandema July, Umuyobozi Wungirije w’Itorero Prespyiteriyene mu Rwanda, yagize ati: “Kuburirwa ko ibyo bikorwa bihari kandi bishobora kwibasira amadini n’amatorero bituma dutekereza ku buryo twarushaho kwirinda.”

Kabanda Mignonne, Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation, yavuze ati: “Hari imiryango ibona amafaranga y’amaturo ndetse n’inkunga zituruka hanze. Tugomba kuba abarinzi ku nkike, tukarinda igihugu cyacu. Dukwiye gusobanukirwa no kumenya abantu bashobora kudushora mu bikorwa by’iyezandonke n’iterabwoba.”

Ku ruhande rw’Abayisilamu, Sheikh Mushumba Yunusu, Mufti wungirije w’u Rwanda, yashimye ubukangurambaga bwa RGB, ashimangira ko buzatuma amadini n’amatorero arushaho kwitwararika.

Yagize ati: “Ibi bidusaba gukanguka no guhangana n’uwari we wese ushaka kudushora mu bikorwa bibi byo kwimakaza iyezandonke n’iterabwoba.”

Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa imiryango itari iya Leta igera kuri 2 366, muri yo 577 ikaba ishingiye ku myemerere.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 17, 2025
  • Hashize amasaha 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE