Ibiciro by’amashanyarazi mu Rwanda byongerewe

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 17, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ibiciro bivuguruye by’amashanyarazi bigaragaza buri cyiciro cy’abantu ikiguzi kizajya gitanga ku mashanyarazi, hakaba hari n’ibyiciro byongerewe igiciro.

Ni nyuma yo gusuzumwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ibiciro bikaba bizatangira kubahirizwa guhera ku wa 1 Ukwakira 2025.

Ibiciro by’amashanyarazi bitari byarigeze bihinduka kuva mu mwaka wa 2020, byavuguruwe nk’imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n’ingufu mu buryo burambye no guharanira kugera ku ntego yo gukwiza amashanyarazi ku baturage bose.

Ibi biciro byashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri 2025, bigaragaza ko hari impinduka nyinshi zabaye ugereranyije na 2020.

Igiciro cyo hasi cyane ni icy’abakoresha umuriro uri munsi ya Kilowati 20 ku kwezi, barakomeza kwishyura 89 Frw kuri kilowati yari asanzwe yishyurwa ku bakoresha uri munsi ya 15, naho ku bakoresha hagati ya 20-50 igiciro cyazamutseho kiva ku 212 Frw kigera kuri 310 Frw.

Inzu zitari izo guturamo zirimo uzubucuruzi no gukorerama ibindi bikorwa zikoresha kilowati zitarenze 100, igiciro cyavuye kuri 227 Frw kigera kuri 355 Frw, naho abakoresha kilowati zirenze ijana, igiciro cyavuye kuri 255 Frw kigera kuri 376 Frw.

Ibiciro za Servisi y’isakazamakuru (Radiyo na Televiziyo) bigiyeho ku nshuro ya mbere kikazajya byishyura 276 Frw kuri kilowati. Amashuri n’ibigo bitanga serivisi z’ubuzima bashyizwe ku mafaranga 214 kuri kilowati.

Ibiciro ku Iminara n’Itumanaho byashyizwe kuri 289 Frw kuri kilowati. Amahoteli akoresha umuriro w’amashyarazi utagera kuri Kilowati 660,000 ku mwaka bazishyura 239 Frw kuri kilowati imwe.

Ibiciro ku ruganda ruto byavuye ku 134 Frw kuri kWh bigera kuri 175 Frw; uruganda ruciriritse rwavuye kuri 103 Frw kuri kWh rugera ku 133 Frw; uruganda runini rwavuye kuri 94 Frw kuri kWh rugera kuri 110 Frw.

Inganda nini zikora ibyuma n’izikora sima hamwe n’ibigo ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’iziyatuganya zikoresha umuriro kuva kuri kilowati 1,000, 000 kuzamura ku mwaka bazishyura 97 Frw. 

Imibare yemejwe n’inzego zibishinzwe igaragaza ko ingo zigerwaho n’amashanyarazi ziyongereye zikagera kuri 85% mu mwaka wa 2025 mu gihe zari munsi ya 2% mu mwaka wa 2000.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko bitarenze mu mwaka wa 2029 ingo zose zo mu Rwanda zizaba zifite amashanyarazi, nk’imwe mu nkingi zikomeye zishyigikita iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 17, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE