U Rwanda n’u Bushinwa bemeranyije kwagura umubano mu bya gisirikare

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 17, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri, Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare n’umutekano.

Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yemeje ko ayo masezerano ari intambwe ikomeye mu kurushaho kwimakaza umubano w’ibihugu byombi usanzwe ari nta makemwa.

Igikorwa cyo gusinya amasezerano y’ubutwererane bwa gisirikare hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda yasinyiwe i Beijing hagati ya Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda na Minisitiri w’Ingabo w’u Bushinwa Admiral Dong Jun.

Abo bayobozi bahuriye mu Nama ya 12 ya Beijing Xiangshan, yiga ku mutekano igamije kwimakaza uburinganire, gukorera mu mucyo, kudaheza, no guhererakanya ubumenyi.

Umubano w’u Rwanda n’uu Bushinwa watangiye mu mwaka wa 1971, kuva icyo gihe umubano ukaba wararushijeho kwaguka uhereye ku butwererane mu bya Politiki n’ubukungu by’umwihariko.

Muri Werurwe 1995, hatarashira umwaka u Rwanda rubohowe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye uruzinduko rwa mbere rw’akazi mu Bushinwa, icyo gihe akaba yari Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo.

Urwo ruzinduko ni rwo rwabaye imbarutso y’umubano w’ukuri wagiye urushaho kwaguka uko umwaka washiraga undi ugataha.

Mu 2017 Perezida Kagame na bwo yasubiye mu Bushinwa, aho yakiriwe na Perezida Xi Jinping, aho bemeranyije kurushaho kwimakaza ubutwererane mu nzego zitandukanye zigamije kugera ku iterambere rirambye mu bihugu byombi.

Muri Nyakanga 2018, atumiwe na Perezida Kagame, Perezida Xi Jinping na we yasuye u Rwanda akaba ari rworuzinduko rwa mbere Umukuru w’Igihugu cy’u Bushinwa yari agiriye mu Rwanda.

U Bushinwa buri mu bihugu biri ku isonga mu ishoramari ryinjizwa mu gihugu riva hanze. Kuva mu 2019, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwanditse ishoramari ry’Abashinwa rifite agaciro k’amadolari ya Amerika miliyari 1.1 by’umwihariko mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. 

U Rwanda n’u Bushinwa bimaze imyaka isaga 52 bifitanye umubano wihariye mu nzego zitandukanye ugamije guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa usanzwe ugaragarira mu bikorwa byinshi bitandukanye, birimo ubuvuzi, uburezi, ubufatanye mu bya tekiniki ubuhinzi, kubaka ubushobozi n’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo bitandukanye.

Imwe mu mishinga yarangiye yagizwemo uruhare n’u Bushinwa harimo kwagura Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Musanze, umushinga wo kwagura imihanda mu Mujyi wa Kigali ireshya n’ibilometero 54.

Hari kandi gutera inkunga imirimo y’umushinga w’umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66 ndetse n’umuhanda wa Sonatubes – Gahanga.

Indi mishinga irimo gushyirwa mu bikorwa igizwe n’umushinga wo kuvugurura no kwagura ibitaro bya Masaka, Umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II ndetse n’ubufatanye mu rwego rw’uburezi n’ibindi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 17, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE