U Rwanda na Maroc basinyanye amasezerano y’ubufatanye

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 17, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) n’Urwego rushinzwe amagereza mu gihugu cya Maroc (DGAPR) basinye amasezerano mu bijyanye no kugorora.

Aya masezerano yasinywe mu gihe Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, yari yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we wo muri Maroc, DG Mohamed Salah Tamek. Ni ubutumire bugamije guteza imbere umubano w’inzego zombi.

Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CSP Hillary Sengabo, yabwiye Imvaho Nshya ko isinywa ry’amasezerano ryitabiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Umutoni Shakilla, ku wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025.

Yagize ati: “Amasezerano yasinywe hagati ya DGAPR na RCS agamije guhana amahugurwa, kubaka ubushobozi bw’abakozi mu gucunga abagororwa n’umutekano wabo mu Igorora.”

CSP Sengabo avuga ko mu masezerano yasinywe harimo no guhana ubumenyi mu nzego zitandukanye nko gutegura abenda kurangiza ibihano gusubira mu buzima busanzwe.

Kuva mu 2016, u Rwanda na Maroc byifatanya mu ishoramari mu buhinzi, mu bijyanye n’imiti, inganda, ingufu ndetse no guteza imbere ibikorwaremezo.

Mu bufatanye u Rwanda rufitanye na Maroc harimo guteza imbere urwego rw’ububinzi, binyuze mu gusangira ubunararibonye no kohererezanya impuguke, gufatanya mu gufata neza amazi no kuhira imyaka, kongera ishoramari no koroshya itangwa ry’inguzanyo mu buhinzi, n’ishoramari mu kubaka uruganda rukora ifumbire ijyanye n’ubutaka bw’u Rwanda.

U Rwanda na Maroc ni ibihugu bifitanye umubano mwiza ushingiye kuri za Ambasade n’ubufanye mu nzego zitandukanye, aho Maroc ifite Ambasade mu Rwanda ndetse n’u Rwanda rukaba rwarafunguye Ambasade yarwo muri Maroc guhera mu 2019.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 17, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE