U Rwanda rushora imari mu kongera isuku y’ikirere – Minisitiri w’Ibidukikije

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Bernadette Arakwiye, yavuze ko kugira ngo habeho guhangana n’ibihumanya ikirere byaturutse ku ishoramari u Rwanda rwashoye mu kurengera ibidukikije no kongera isuku y’ikirere.
Yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwuka Mwiza n’Ikirere Gikeye.
Ni umunsi wizihirijwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe mu Mujyi wa Kigali, witabirwa n’abafatanyabikorwa ba Leta mu kurengera ibidukikije.
Minisitiri Dr. Arakwiye yagaragaje ko u Rwanda rwateje imbere uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga rifasha mu gupima imyotsi y’ibinyabiziga ihumanya ikirere hagamijwe kurengera ibidukikije.
Ati: “U Rwanda rushora imari mu kongera isuku y’ikirere. Twatangije gahunda nshya igezweho yo gupima imyuka ihumanya iva mu binyabiziga, ikoresha ikoranabuhanga rihanitse rifasha kumenya ibinyabiziga bihumanya cyane, ndetse igafasha abatwara ibinyabiziga kugira uburyo bw’isuku burushijeho.”
Kugira ngo habeho kongera isuku y’ikirere, Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye, avuga ko binaturuka ku masezerano y’i Vienne n’aya Montréal u Rwanda rwashyizeho umukono.
Ni amasezerano yavuze ko yahuje Isi mu bikorwa bishingiye ku bumenyi kandi bitanga ibisubizo bifatika mu kurengera ikirere.
Minisiteri y’Ibidukikije ishimira ikigo gitanga amahugurwa ‘ACES Cooling’ gifasha mu gusangira ubumenyi no gutanga amahugurwa hirya no hino muri Afurika.
Dr Arakwiye agira ati: “ACES Cooling ni ikimenyetso gikomeye kerekana uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere ibisubizo byo kurinda akayunguruzo k’izuba ‘Ozone’, gukoresha neza ingufu, kugira umutekano w’ibiribwa no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.”
Jean Rémy Kubwimana, urimo gukora ubushakashatsi ku iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba, avuga ko akayunguruzo k’izuba karimo kongera gusubirana bitewe n’ingamba zafashwe n’ibihugu mu rwego rwo kukabungabunga.
Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya yagize ati: “Hari ingamba ibihugu byafashe kugira ngo bibungabunge akayunguruzo k’izuba, harimo nko gutera ibiti bikurura umwuka, gukoresha imodoka zidahumanya ikirere no gushyiraho sitasiyo zipima umwuka muri buri gihugu.”
Ahamya ko izo ngamba zihurije hamwe zituma akayunguruzo k’Isi cyangwa karinda ubushyuhe katangirika cyane.
Juliet Kabera, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo kurengera Ibidukikije (REMA), yashimangiye uburyo u Rwanda ruyoboye mu guteza imbere politiki z’isuku y’ikirere no guca burundu ibyongera imyuka yangiza akayunguruzo k’ikirere.
Yagize ati: “U Rwanda rwiyemeje kubakira kuri uwo murage binyuze mu gukomeza imikorere y’inzego z’igihugu, gushora imari mu ikoranabuhanga rirengera ibidukikije, no gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa binyuze mu mishinga nka ‘ACES Cooling.’
Muri Gahunda ya Guverinoma y’Icyiciro cya kabiri cya gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere 2024-2029 (NST2), hateganyijwemo ko u Rwanda ruzagabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero nibura cya 38%.
Muri Gicurasi 2020 ni bwo Minisiteri y’Ibidukikije yari yatangaje ko iyo 38% ingana na toni miliyoni 4.6 z’imyuka ya ‘dioxyde de carbone’ izaba yagabanyijwe mu 2030.
Ibyo bijyanye na gahunda y’Igihugu ishingiye ku masezerano mpuzamahanga y’i Paris (Paris Agreement), yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.
Ayo masezerano yemejwe mu kwezi k’Ukuboza 2015, u Rwanda ruyasinya muri Nzeri 2016, afite intego nyamukuru yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku buryo ubushyuhe bw’Isi butarenga degrés Celsius 2, bikaba akarusho bubaye munsi ya degrés Celsius 1,5.




Amafoto: REMA