U Rwanda rwashoye miliyari 32 Frw mu kwigisha abarimu Icyongereza

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 16, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Hashize imyaka irenga 15 u Rwanda rwemeye ko Icyongereza kiba ururimi rukoreshwa mu myigishirize, ariko Minisiteri y’Uburezi ivuga ko umubare munini w’abarimu bagifite ikibazo cyo kutagira ubushobozi buhagije bwo kwigisha muri urwo rurimi neza.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, Leta yatangije umushinga uzashorwamo miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda ugamije kuzamura ubumenyi bw’abarimu mu Cyongereza.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko isuzuma ryakozwe ku rwego rw’igihugu ryerekanye ko ubumenyi bw’abarimu mu Cyongereza bugifite intege nke, aho bigira ingaruka ku myigire y’abanyeshuri n’imitsindire y’amasomo muri rusange.

Hagati aho, imibare ya gahunda y’Ikigega cy’Iterambere ry’Uburezi (Education Sector Strategic Plan), (2024/2025-2028/2029 igaragaza ko abarimu b’amashuri abanza bafite ubushobozi bwo ku rwego rwa B2 (Upper Intermediate) ari 4% gusa, naho ab’amashuri yisumbuye bafite urwo rwego bakaba 38%.

Nk’uko Inama mpuzamahanga ishinzwe Icyongereza (British Council) ibivuga, umuntu ugeze ku rwego rwa B2 aba ashobora gusobanukirwa ibitekerezo by’ingenzi by’amagambo agoye yaba ari ku nsanganyamatsiko zisanzwe cyangwa izihambaye, harimo n’ibiganiro bya tekiniki.

Mu rwego rwo kuziba icyo cyuho, u Rwanda rwatangije gahunda yo guhugura abarimu mu kazi binyuze mu mushinga Rwanda Quality Basic Education for Human Capital Development Project (RQBE), uterwa inkunga na Banki y’Isi, ukanyuzwa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB).

Uwo mushinga watangiye mu 2025 ufite ingengo y’imari ya miliyari 32 Frw.

Flora Mutezigaju, Umuyobozi wungirije wa REB, yabwiye The New Times ati: “Dushaka kuzamura ubumenyi bw’abarimu b’amashuri abanza bakava kuri 4% mu 2023/24 bakagera kuri 90% mu 2027/28, n’ab’amashuri yisumbuye bavuye kuri 38% bakagera kuri 75% mu gihe kimwe, kandi bose bakagera kuri 95% mu 2028/29.”

Uyu mushinga watangiye muri Kamena 2022, aho ku ya 13 Gicurasi 2025, REB yasinyanye amasezerano na Education First (EF), ikigo mpuzamahanga kiyoboye mu kwigisha indimi, kugira ngo gitange amahugurwa yagutse mu Cyongereza.

 Ayo mahugurwa azamara imyaka ibiri (Gicurasi 2025-Gicurasi 2027), agamije guhugura abarimu 38 000 bigisha mu mashuri y’inshuke (2 537), ay’isumbuye ku y’inshuke (Pre-primary), (15 628), abigisha mu y’abanza (9 836), n’abo mu mashuri yisumbuye (9 999).

Intego ya Leta ni uko abarimu bose barenga 116 000 hamwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bazaba bageze nibura ku rwego rwa B2 bitarenze mu 2029.

Muri gahunda zashyizweho ngo ibyo bigerweho harimo gushora amafaranga mu myigishirize (miliyari 32 Frw), kugenzura kenshi aho abarezi bageze, amahugurwa akomeza ku kazi, gufasha abarimu kubona ibikoresho byifashishwa mu myigire y’Icyongereza hifashishijwe ikoranabuhanga, no gukorana n’abafatanyabikorwa nka EF na za kaminuza z’uburezi.

Mutezigaju ati: “Abarimu bose nibagera ku rwego rwa B2, bizatuma bashobora kwigisha neza mu Cyongereza, biteze imbere imyigire mu ishuri ndetse binafashe abanyeshuri kwitegura guhangana ku masoko y’akazi n’ubumenyi ku rwego mpuzamahanga.”

Abarimu bashyigikiye iyo gahunda

Stéphanié Mukangango, Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abarimu (SNER), yavuze ko iyi gahunda ari intambwe ikomeye mu kunoza ireme ry’uburezi.

Yagize ati: “Uyu mushinga ni ingenzi mu kwemeza ko abarimu bose bahugurwa kandi bagera ku rwego rukenerwa mu Cyongereza.”

Yongeyeho ko bamwe mu barimu bize mu gihe Icyongereza kitaraba ururimi rwigishirizwamo mu Rwanda, bityo bigatuma bigorana kuri bo kwigisha mu Cyongereza badahawe amahugurwa yihariye.

Ati: “Ni yo mpamvu Leta yatangije iyi gahunda, kugira ngo ibafashe kwihutisha impinduka.”

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo mu Ugushyingo 2024 riteganya ko buri mwarimu azajya asuzumwa ubushobozi mu Cyongereza buri myaka itatu, nyuma y’igihe cy’amahugurwa. Umwarimu utsinzwe ibizamini kabiri wikurikiranya azajya yirukanwa.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 16, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE